00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi : Abarimu bigabije imihanda

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 22 May 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Abarimu bo mu Burundi bigabije imihanda basaba ko bakongezwa umushahara, aho bashinja Leta kuba itarashyize mu bikorwa amasezerano bari bagiranye yo kubongeza imishahara bitewe n’urwego umwarimu arimo.
Amakuru ava mu Burundi avuga ko ku mashuri hafi ya yose yo mu mujyi wa Bujumbura abarimu babyutse bicaye imbere y’amashuri biganirira mu gihe abanyeshuri nabo bari bibereye hanze bikinira.
Umunyamakuru wa IGIHE mu gihugu cy’u Burundi Prosper Ndayikeza wasuye rimwe mu ishuri rya Leta (…)

Abarimu bo mu Burundi bigabije imihanda basaba ko bakongezwa umushahara, aho bashinja Leta kuba itarashyize mu bikorwa amasezerano bari bagiranye yo kubongeza imishahara bitewe n’urwego umwarimu arimo.

Amakuru ava mu Burundi avuga ko ku mashuri hafi ya yose yo mu mujyi wa Bujumbura abarimu babyutse bicaye imbere y’amashuri biganirira mu gihe abanyeshuri nabo bari bibereye hanze bikinira.

Umunyamakuru wa IGIHE mu gihugu cy’u Burundi Prosper Ndayikeza wasuye rimwe mu ishuri rya Leta Lycee Notre Dame de Rohero yasanze amasomo yahagaze.

Mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi w’iri shuri Pierre Joseph Nsabimana yatangarije IGIHE ko no ku ishuri ayobora imyigaragambyo yahabaye ati “ Abarimu ntabwo barimo gukora akazi basabye.”Abajijwe igituma aba barimu bigaragambya ati “ iki kibazo ntabwo ari njyewe wagisubiza ni abarimu ubwabo.”

Mu gihe ibi bikorwa , abanyeshuri basoza ibyiciro by’amashuri bari mu nzira zo gutangira gukora ibizamini, impungenge ni zose ku banyeshuri bitegura ibizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye kubera ko batazi igihe iyi myigaragambyo izarangirira ngo bakomeze amasomo.

Abanyeshuri barasaba Leta gukemura ikibazo kugira ngo babashe gusubukura amasomo.

Muri Afurika y’Iburasirazuba usanga amarira ari yose mu barimu bavuga ko agashahara babona ari intica nikize ibi bigatuma bamwe bahora mu mihanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages