00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye iperereza ku barwanyi ba FDLR bakekwa mu Burundi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 16 July 2015 saa 08:13
Yasuwe :

Ubunyamabanga bw’Inama mpuzamahanga y’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) bwatangaje ko kuva kuwa 10 Nyakanga 2015 hatangiye iperereza ku makuru avuga ko hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR baba bari gukorera mu Burundi.

Iri perereza riheruka gusabwa n’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu nama ya gatatu yigaga ku bibazo biri mu Burundi, yabereye i Dar Es Salaam kuwa 6 Nyakanga 2015, bikaba kandi byari byasabwe n’abayobozi muri ICGLR.

Aba bayobozi basabye ko Itsinda ry’igenzura rihuriweho n’ibihugu bigize uwo muryango (Mécanisme conjoint de vérification élargi,MCVE) n’ ikigo gishinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri ICGLR, bagomba kohereza itsinda rizagenzura niba nta barwanyi ba FDLR babarizwa mu Burundi muri iki gihe.

Ibiro ntaramakuru by’u Rwanda bitangaza ko ubunyamabanga bwa ICGLR buvuga ko izi ntumwa ziri mu Burundi kandi zatangiye akazi kazo.

U Rwanda rukeka ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR baba barinjiriye mu mwuka mubi urangwa mu Burundi, kuva Perezida Petero Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya Gatatu.

Guverinoma y’u Burundi yo, mu itangazo ryo kuwa 05 Gicurasi 2015, Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga yijeje ko abo barwanyi nta bari ku butaka bwayo.

ICGRL igizwe n’ibihugu 12, birimo Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafricaine, Congo Brazzaville, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudan ya ruguru, Tanzaniya na Zambie.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages