Iri perereza riheruka gusabwa n’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu nama ya gatatu yigaga ku bibazo biri mu Burundi, yabereye i Dar Es Salaam kuwa 6 Nyakanga 2015, bikaba kandi byari byasabwe n’abayobozi muri ICGLR.
Aba bayobozi basabye ko Itsinda ry’igenzura rihuriweho n’ibihugu bigize uwo muryango (Mécanisme conjoint de vérification élargi,MCVE) n’ ikigo gishinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri ICGLR, bagomba kohereza itsinda rizagenzura niba nta barwanyi ba FDLR babarizwa mu Burundi muri iki gihe.
Ibiro ntaramakuru by’u Rwanda bitangaza ko ubunyamabanga bwa ICGLR buvuga ko izi ntumwa ziri mu Burundi kandi zatangiye akazi kazo.
U Rwanda rukeka ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR baba barinjiriye mu mwuka mubi urangwa mu Burundi, kuva Perezida Petero Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya Gatatu.
Guverinoma y’u Burundi yo, mu itangazo ryo kuwa 05 Gicurasi 2015, Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga yijeje ko abo barwanyi nta bari ku butaka bwayo.
ICGRL igizwe n’ibihugu 12, birimo Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafricaine, Congo Brazzaville, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudan ya ruguru, Tanzaniya na Zambie.



















TANGA IGITEKEREZO