00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Minisitiri w’ubucuruzi yaratiye abataliyani umutekano, abasaba kuhashora imari

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 July 2015 saa 09:52
Yasuwe :

N’ubwo u Burundi busa n’uburi mu kato hashingiye ku bibazo bya Politiki biri muri icyo gihugu, Minisitiri w’Ubucuruzi w’icyo gihugu yakiriwe i Milan mu Butaliyani, aharimo kubera Imurikagurishwa, maze abaratira umutekano, anabasaba gushora imari muri icyo gihugu kirimo imvururu zishingiye ku matora.
Mu imurikagurisha mpuzamahanga ryatangiye i Milan mu Butaliyani ku itariki ya 5 Nyakanga, Minisitiri Inantore yagaragaje isura y’u Burundi itandukanye n’iyo bamwe batekereza bijyanye n’umwuka (…)

N’ubwo u Burundi busa n’uburi mu kato hashingiye ku bibazo bya Politiki biri muri icyo gihugu, Minisitiri w’Ubucuruzi w’icyo gihugu yakiriwe i Milan mu Butaliyani, aharimo kubera Imurikagurishwa, maze abaratira umutekano, anabasaba gushora imari muri icyo gihugu kirimo imvururu zishingiye ku matora.

Mu imurikagurisha mpuzamahanga ryatangiye i Milan mu Butaliyani ku itariki ya 5 Nyakanga, Minisitiri Inantore yagaragaje isura y’u Burundi itandukanye n’iyo bamwe batekereza bijyanye n’umwuka mubi wa politiki uharangwa kuva muri Mata.

Komiseri mukuru w’iri murikagurisha ribera i Milan, Bruno Antonio Pasquino, kimwe n’abandi bategura iyi EXPO 2015 basa n’aho batazi ibibera i Burundi guhera kuwa 26 Mata 2015.

Pasquino yagize ati “Bitewe n’uko u Burundi bukize ku rusobe rw’ibinyabuzima, ni igihugu gifite ubwiza karemano.”

Minisitiri w'Ubucuruzi mu Burundi, Irina Inantore

Ibiro ntaramakuru AGI bitangaza ko ubwo bari bagiye gufungura agace kagenewe u Burundi "Café", muri iri murikagurisha (Expo de Milan 2015), Minisitiri Inantore yagaragaje ko u Burundi ari igihugu cyitaye cyane ku bashoramari.

Yagize ati “Amategeko agena urubuga rusesuye ku bashoramari bose, nta gutandukanya imari ituruka mu gihugu cyangwa mu mahanga, nta vangura. Twatangije uburyo bushya bw’ ishoramari n’imisoro kugira ngo tugire u Burundi hamwe mu hantu habereye ishoramari.”

Minisitiri w’ubucuruzi kandi yasabye abataliyani kujya gushora imari muri iki gihugu.

Mu Burundi umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi, abasivili bagera kuri 77 bamaze kwicwa, abaturage barenga ibihumbi 100 bamaze guhungira mu bihugu bitura nye n’ u Burundi kuva Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza kuyobora u Burundi, manda ifatwa na bamwe nk’ iya gatatu, idateganywa n’ itegekonshinga u Burundi bugenderaho.

Iryo murikagurisha ririmo kubera mu Mujyi wa Milan kuva kuwa 5 Nyakanga kugeza kuwa 31 Ukwakira 2015

Inkuru ya Infos Grands Lacs


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages