Iyi Stade iherereye i Buye muri komini Mwumba ho mu Ntara ya Ngozi iri mu Majyaruguru y’iki gihugu, yangijwe bikomeye n’inkubi y’umuyaga maze ibice byayo bibiri byicaramo abafana n’icyicaramo abanyacyubahiro birangirika.
Iyi Stade yatashywe ku mugarago na Perezida Pierre Nkurunziza tariki ya 4 Gashyantare 2017 nyuma y’amezi make yari imaze ishyirwamo ubwatsi bw’ubukorano buzwi naka terrain synthétique.
Iki kibuga gisanzwe gikinirwaho n’ikipe y’abato ya Le Messager yashinzwe na Perezida Nkurunziza, aho ubwo yagitahaga ku mugaragaro yasabye abana b’Abarundi kukibyaza umusaruro bakavamo abakinnyi babigize umwuga.
Stade Urukundo yatashywe bwa mbere muri Nyakanga 2011 nyuma yo kubakirwa abana bakiniraga umupira mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Le Messager ryabarizwagamo abagera kuri 318 icyo gihe.
Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5,400 ikaba ikinirwaho n’ikipe ya Halleluya FC ikinamo Perezida Pierre Nkurunziza.



















TANGA IGITEKEREZO