00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buruse ntiyishyurwa, inguzanyo ihabwa abanyeshuri biga kaminuza irishyurwa- Minisitiri

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 20 September 2015 saa 09:02
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bigiye ku nguzanyo bose bategetswe kwishyura amafaranga bagurijwe, ariko abigiye kuri buruse bo ntabwo bazishyura.

Itegeko n° 44/2015 ryo ku wa 14/09/2015 rigenga inguzanyo na buruse bihabwa abanyeshuri ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 15 Nzeli 2015, risobanura neza itandukaniro ry’amagambo buruse n’inguzanyo.

Mu ngingo ya 2 yaryo, mu bisobanura by’amagambo; buruse ni amafaranga atishyurwa atangwa na Leta ibinyujije ku rwego rubishinzwe agahabwa abanyeshuri biga mu mashuri makuru yo mu Rwanda cyangwa mu mahanga hashingiwe kuri Politiki y’Igihugu ibigenga;

Mu gihe inguzanyo ari amafaranga Leta iguriza umunyeshuri, kugira ngo yishyure amashuri makuru mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Ubwo twavuganaga na Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Papias Musafiri, yatubwiye ko abahabwa buruse batazishyura, ariko abahabwa inguzanyo bose bagomba kwishyura.

Yavuze ko abahabwa buruse ari abanyeshuri baba ari indashyikirwa, bagize amanota menshi, ariko ati “ibishingirwaho mu buryo burambuye biteganwa n’iteka rya perezida, rizasohoka vuba aha.”

Minisitiri Musafiri yemeza ko mu Rwanda kimwe no mu mahanga hari abanyeshuri bigiye kuri buruse itari inguzanyo ati “hari nk’abigiye kuri buruse za perezida. Abo rero ntabwo tubishyuza”

Hari igihe biba ngombwa ko abahawe buruse bayishyura

Minisitiri Musafiri avuga ko n’ubwo icyitwa buruse kitishyurwa, ngo hari amasezerano uwahawe buruse asabwa kubahiriza. “Iyo atayubahirije rero asabwa kuyishyura”
Ati “Nk’abanyeshuri twohereza kwiga mu mahanga kuri bururse, baba bategetswe kurangiza kwiga, bakagaruka bagakorera Leta imyaka runaka [ntabwo yayivuze umubare kuko iteka riyigena ritarasohoka].”

Ashimangira ko “Iyo batubahirije ayo masezerano, iyo buruse bahawe ihinduka inguzanyo bakayishyura, n’inyungu yayo nk’uko no ku nguzanyo bigenda” asobanura ko ibi bikorwa ku bantu bose, yaba ari abize hanze n’abize mu Rwanda.

Minisitiri w'uburezi mu rwanda Dr Musafiri Papias

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages