00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Busingye yaciye amarenga yo gukaza ibihano ku bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 31 May 2017 saa 08:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Johnston Busingye, yavuze ko mu gihugu hakomeje kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside yagereranyijwe n’uburozi, avuga ko nubwo atari byinshi hari gushakwa uburyo byarwanywa burundu.

Ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka abari Abacungagereza n’abandi bakoreraga Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 30 Gicurasi.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abantu batawe muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya jenoside cyane mu gihe cyo kwibuka, aho muri uyu mwaka, ibyumweru bibiri by’ukwezi kwa kane abantu 24 bafashwe bakekwaho iyo ngengabitekerezo bagaragaje binyuze mu bikorwa no mu magambo.

Ukugaragara kw’ibyo bikorwa gutuma abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba ko ibihano kubayigaragaraho bikwiye kwiyongera kugira ngo abantu bayicikeho.

Uwari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango, Kabandana Callixte, yavuze ko hakiri abantu bagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, asaba Minisiteri y’Ubutabera kugira icyo ikora kugira ngo icike.

Ati “Hari ijwi rimaze iminsi rivugwa cyane hirya no hino risaba ko itegeko ryo guhana ingengabitekerezo ya jenoside mukwiye kongera kureba ukuntu ryavugururwa kuko abahakana jenoside ibihano bahabwa n’iryo tegeko bamaze kubona ko ari bito cyane. Bamaze kujya babicaho umugani, barahura n’abarokotse bakababwira bati ni akanya gato, ni ukunyuraho tukongera tukagaruka tugahura kandi mu by’ukuri tumaze kubibona neza ko kujenjekera bariya bantu ubwabyo ari ikibazo.”

Yavuze ko abarokotse batagaya amategeko yashyizweho n’ubuyobozi gusa ngo impamvu bazamura iryo jwi ni uko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kidakwiye gufatwa nk’uko amategeko y’ibindi byaha yakoroshwa.

Yagereranyije ingengabitekerezo ya jenoside n’uburozi ashimangira ko nta burozi buke bubaho ko bwose bwica, bityo ko kuba abagaragaraho iyo ngengabitekerezo bakiri bake nabyo ubwabyo ari uburozi kandi bushobora kwica abantu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko n’ubwo abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bakiri bake, nabo badakwiye kujenjekerwa bityo ko urwego rw’ubutabera ruri kwiga uburyo n’abayisigaranye yabashiramo icyo kibazo kigakemuka.

Ati “Uhagarariye IBUKA yavuze ibintu by’ingengabitekerezo ya Jenoside isa n’aho itarangira, abantu bakagira batya bakumva iki cyabaye; ibyo muvuga ni ukuri ntabwo uburozi bwicira kuba bwinshi, bwicira kuba ari uburozi. Ariko nagira ngo mvuge ko iyo hari igihugu gifite uburyo gikora, gifite ubutabera, gisuzuma ibintu nk’ibyo ntabwo gishobora kwihorera uburozi kubera ko ari buke, ntabwo bishoboka.”

Yakomeje agira ati “Ubwo burozi rero uko bungana kose ndagira ngo mbahumurize, mbizeze ko turi mu nzira mu rwego rwacu rw’ubutabera, turi mu nzira yo gushaka umuti wo guhangana n’ubwo burozi uko bungana kose kuko ntabwo bukwiye.”

Minisitiri Busingye yavuze ko umuntu ukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside aba atayobewe ko ari ibintu bibi ari gukora, bityo ko iyo atagize isoni zo kubikora leta atari yo yazigira mu gushaka uko yabirandura, yizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose iki kibazo kikaranduka.

Ubusanzwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ingingo ya 135 ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

Kabandana Callixte yasabye ko ibihano ku bagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside byavugururwa
Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko nubwo abagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside bakiri bake nabo bakwiye kurwanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages