00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Busingye yagaragaje uburyo umuyobozi utazirikana amateka y’igihugu ntaho yakigeza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 May 2018 saa 09:17
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yaruganishije kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, asaba ko buri muyobozi agomba kuyashingiraho kuko ariwo musingi wo kubaka igihugu.

Yabivuze kuri uyu wa 30 Mata 2018 mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati ya Kalihangabo Isabelle wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera n’uwamusimbuye, Mukeshimana Beata.

Minisitiri Busingye yavuze ko nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwari rufite amahitamo arimo kwiyubaka rukava mu mateka mabi, rugaha ubuzima bwiza abanyarwanda no guhitamo gushira hanyuma Umuryango w’Abibumbye ugasigara ucunze imisozi, ariko ko rwahisemo kwiyubaka rukava muri ayo mateka mabi.

Yavuze ko mu myaka 24 ishize, hari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye ikwiye kuba isomo kuri buri muyobozi kugira ngo rukomeze gutera imbere.

Busingye ati “Tujye twibuka aho tuvuye, imyaka 24 urebye si myinshi cyane ariko hari aho tuvuye, hari aho tugeze. Hari aho tuvuye nk’igihugu cyari gifite amateka, politiki n’uko cyari giteye bidashobora gutuma gitera imbere bibaho. Buriya nimureba ibihugu byose biri ku Isi, ibyabaswe n’amacakubiri, intambara hagati y’abaturage biriya biba bihabanye burundu n’iterambere.”

Yakomeje agira ati “Nagira ngo mbasabe tujye twibuka byinshi, twibuke iterambere tugamije […] Buri wese akwiye kuba azi ibyo iki gihugu kirimo, aho kigana kuko utabizi neza uguma mu kazu kawe ntumenye aho abandi bageze. Ubu turi mu muvuduko mwinshi udusaba gukora byinshi mu gihe gito."

Yaberetse uburyo uburangare buto umukozi wa minisiteri yagira bwagira ingaruka ku iterambere ry’igihugu, kuko hari serivisi umunyarwanda aba abakeneyeho, abasaba kubyirinda binyuze mu bufatanye hagati yabo no kwirinda imico mibi nk’iyaranze abari abayobozi ba Leta yaganishije u Rwanda kuri Jenoside.

Kalihangabo Isabelle yasabye Mukeshimana Beata wamusimbuye gushyira imbaraga mu mishinga yatangijwe irimo gutegura Politiki y’ikurikiranabyaha mu Rwanda, guhuriza hamwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’urwego rw’ubutabera n’ibindi bigamije kuzamura urwo rwego naho Mukeshimana avuga ko yiteguye kuzuzanya umuhate inshingano nshya yahawe kandi ko yizeye ko azabikora afatanyije n’abandi bakozi asanzemo.

Ku wa 9 Mata 2018 nibwo Perezida Kagame yagize Kalihangabo Isabelle Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB (Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha), avuye ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, umwanya washyizweho Mukeshimana Beata n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, ari kumwe n'Umunyamabanga wa leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yaruganishije kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, asaba ko buri muyobozi agomba kuyashingiraho kuko ariwo musingi wo kubaka igihugu
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha), Kalihangabo Isabelle mu muhango wo guhererekanya ubusha n'uwamusimbuye muri Minisiteri y'Ubutabera
Umunyamabanga uhoraho muri Minijust, Mukeshimana Beata, wasimbuye Kalihangabo Isabelle
Umunyamabanga wa leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages