Yabivuze kuri uyu wa Kane, afungura inama nyunguranabitegerezo yahuje RIB n’abafatanyabikorwa bayo, baganira ku gutanga serivisi zinoze z’ubutabera.
Minisitiri Busingye yavuze ko RIB ifite inshingano zo gukumira, gushakisha no gufata abakora ibyaha ariko itabishobora idafatanije n’izindi nzego zirimo iza leta, izigenga, abaturage n’imiryango itari iya leta.
Uko gukorana ngo niko kuzatuma abaturage bumva banyuzwe no kuba mu Rwanda amanywa n’ijoro, kuko bazaba bafite umutekano uhamye bakesha gukumira icyaha n’ubutabera bunoze.
Busingye yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zihamye zo gukumira icyaha no kunoza umutekano w’abaturage, ititaye ku kiguzi biyitwara.
Yashimangiye ko ishyize imbere kwihutisha ishoramari, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, kurwanya ruswa, kurengera ibidukikije n’ibindi, ariko nta gihugu cyabigeraho kitarwanyije ibyaha.
Yakomeje agira ati “Ndamutse ngize icyo nsaba imiryango itari iya leta, akamaro kayo kagomba kugenda mu murongo umwe n’uw’icyerekezo cy’igihugu maze gusobanura kandi tugakorana kugira ngo tubigereho.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’ Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko, Kananga Andrews, yavuze ko RIB ari urwego rushya rukeneye gushyigikirwa ngo rwiyubake mu bushobozi rurusheho kunoza akazi ko kurwanya ibyaha.
Ati “Nicyo kibazo gikomeye cyane no kugira ibikoresho bihagije n’abakozi bafite ubumenyi... Dukwiriye kubaha umwanya tukanabashyigikira, kugira ngo igihe gito bamaze babashe kubona ibikenewe, bibafasha gukora akazi neza.”
Umuyobozi mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yavuze ko uruhare rw’imiryango itari iya leta n’izindi nzego rukenewe, cyane cyane mu gukumira ibyaha.
Ati “Tudafite ubufasha bw’izindi nzego kugira ngo dukomeza kubirwanya, urumva ko twaba duhangana gusa n’ibyakozwe ariko gukumira ntitubigereho kandi ariyo nshingano nyamukuru.”
RIB ivuga ko ibyaha byifashisha ikoranabuhanga biza ku isonga mu bikeneye gushyirirwaho ingamba zo kubikumira mu Rwanda, kuko bitamenyerewe.



















TANGA IGITEKEREZO