Ubwo hatangwaga impano y’imbangukiragutabara ku bitaro bya Butaro ho mu Karere ka Burera, ku wa 20 Nzeri 2013, abaturage bavuga ko izarushaho kubafasha mu mitangire ya serivisi inoze. Basanganwe izindi zigera kuri esheshatu (6) hari ubwo hagaragaraga icyuho cyo kubura imbangukiragutabara, igihe zikenewe.
Ibi ni ibyatangajwe na Dr. Habimana J. Jules, Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Butaro, ubwo bari bari mu muhango wo gushyikirizwa impano y’imbangukigutabara, bahawe n’umushinga Partners in Health (Inshuti mu buzima). Yagize ati “Tubonye imbaraga nshyashya, kuko hari igihe tugira indembe zikeneye kujya i Kigali, bikaba ngombwa ko dukenera indi mbangukiragutabara yasigara hano ku bitaro, kugira ngo igoboke undi wakenera ubufasha byisumbuyeho nko kumujyana mu bindi bitaro.”
Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wari muri uyu muhango wo gushyikirizwa iyi mbangukiragutabara, yashimye umuryango Inshuti mu buzima watanze iyi mpano. Yavuze ko uyu muryango wafashije abanyaburera muri byinshi, ati “Inshuti mu buzima igaragariye aha.” Avuga kandi ko uretse gukura abanyaburera mu bukene n’uburwayi, abaturage nibagira ubuzima bwiza bazarushaho gukora, bityo biteze imbere bataretse n’igihugu cyababyaye.



















TANGA IGITEKEREZO