Ni imashini zabonetse ku bufatanye na Sosiyete y’Abanyamerika yita ku ndwara zivurwa hafashwe igice ku mubiri (ASCP), mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ikaba ishyizwe mu Rwanda gusa, ahandi iboneka ni muri Afurika y’Epfo no muri Botswana.
Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro, Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko ije yari ikenewe cyane kuko ngo bajyaga bakira abarwayi benshi nyamara Imashini ibapima ikaba nta bushobozi yari ifite.
Yagize ati “Ibi ni ibikoresho bifite umwihariko kuko bigezweho, bikoresha ikoranabuhanga, bifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe. Byajyaga bigorana gufata inyama ku murwayi ukayipima, ariko ubu imashini izajya ibikora kandi ikore byinshi mu gihe gito.”
Avuga ko izi mashini zigiye gutuma ibitaro bizamura ubushobozi byari bifite bwo gupima Kanseri, kuko ngo izajya ifata ibizamini 1500 ku munsi, bikazanatuma ireme ry’ibikorwa rizarushaho kwiyongera.
Umukozi muri Sosiyete yatanze izo mashini witwa Irmen Werkhoven, yatangarije IGIHE ko batanze izo mashini kugira ngo umubare w’abavurwa urusheho kwiyongera.
Yagize ati “ iyi ni imashini ifite ubushobozi buhagije bwo gupima Kanseri kandi , irabyihutisha, turabona uyu ari umunsi ukomeye ku buvuzi bw’u Rwanda no mu karere muri rusange.”
Ibitaro bya Butaro bisuzuma, bikanavura indwara ya Kanseri, byakira abarwayi baturuka imihanda yose dore ko iyo uhageze uhasanga abaturutse mu bihugu bitandukanye baje kuyivuza.
Umuhoza Juditte, waje kuhivuriza, yavuze ko yashimishijwe no kumva ko haje imashini nshya zizihutisha ibikorwa byo gupima, kuko ngo kubona ibisubizo by’ibizamini byajyaga bitinda.
Ati “ Nageze hano mu kwezi kwa gatanu, bamfashe ibizamini ariko kugira ngo mbone igisubizo byamaze ibyumweru bitatu, ariko wenda wasanga bigiye kwihuta.”
Ibi bitaro byari bifite imashini nto byifashishaga gusuzuma, bikaba byasabaga ko babanza kohereza ibizamini bakoze muri Amerika, bakazategereza igihe kinini, gusa Dr. Mpunga uyobora ibi bitaro, avuga ko izi mashini zizajya zipima umuntu zikamuha igisubizo mu minsi itarenze itatu. Ni imashini zikoresha ikoranabuhanga zikaba zaratwaye ibihumbi 700 by’Amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO