00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere abakora imirimo y’ubwubatsi bagiye guhabwa impamyabushobozi

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 28 March 2015 saa 07:58
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ku bufatanye na sendika y’abakozi b’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA), bagiye gutanga bwa mbere impamyabushobozi.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, kivuga ko kirimo gutegura umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isuzumabushobozi n’itangwa ry’impamyabushobozi ku bakora imirimo y’ubwubatsi, bazwi ku izina ry’abafundi.

Joseph Sibomana ushinzwe igikorwa cy’ubukangurambaga mu Rwanda akaba n’Umunyamabanga wa STECOMA mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko abazahabwa impamyabushobozi ari abagabo 110 n’abagore 40.

Umuyobozi mukuru wa WDA Jerome Gasana, avuga ko hashyizweho gahunda yo kongerera ubumenyi abafundi, hagamijwe kunga mu cyerekezo igihugu cyihaye mu guhanga imirimo ibihumbi 200 mu gihe cy’umwaka.

Avuga kandi ko imirimo yongerwa ari uko abasanzwe bafite ubumenyi, babasha gukora ubukorikori buciriritse.

Zimwe mu nzitizi nka kimwe mu bibazo bihari, Gasana avuga ko abashoboye guhatana ku isoko ry’umurimo nta mpamyabushobozi bafite.

Akomeza avuga ikindi kibazo gihari ari icy’abafite ubumenyi ku bukorikori badashobora gusubira ku mashuri kubera imyaka y’ubukure bagezemo.

Nyamara ariko abasanzwe bafite ubwo bumenyi bamaranye imyaka irenga 10, bigishwa uko bakora iyo mirimo hifashishijwe ikoranabuhanga bityo bikazabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isuzumabushobozi n’itangwa ry’impamyabushobozi ku bakora imirimo y’ubwubatsi, bazwi ku izina ry’abafundi, uzabera kuri petit stade amahoro i Remera, ku wa 2 Mata, 2015.

Uyu muhango kandi uzaba ufite insinganyamatsiko igira it: “TVET, umurimo unoze, serivisi nziza, kwizigamira nk’inkingi y’iterambere ku mufundi n’igihugu muri rusange.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages