00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside batazwi aho baguye

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 14 June 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, kuwa Gatandatu tariki13 Kamena 2015, ku nshuro ya mbere hibutswe Abatutsi bishwe ariko bikaba bitaramenyekana aho baguye.

Uyu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe bataramenyekana aho baguye ngo bashyingurwe mu cyubahiro wateguwe n’Umuryango Imena ugizwe n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zigasigara zonyine umwe umwe mu muryango.

Iki gikorwa cyatangijwe n’igitambo cya misa cyabereye muri Chapelle ya Mutagatifu Pawulo, nyuma gikomereza ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ahashyizwe indabo ku mva hakunamirwa inzirakarengane zihashyinguye cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi ijwi ryawe wowe ntazi aho waguye.”

Ruzindaza Jean wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,CNLG, yashimiye abagize umuryango Imena kuba bashoboye gutegura iki gikorwa;ababwira ko nubwo babuze ababo muri Jenoside ko bagomba kudaheranwa n’agahinda.

Yagize ati “Ntimwashize nubwo babiciye bakabamarira imiryango, mwarashibutse, ariko gushibuka kwiza ni ukurangwa n’imico n’imigirire yarangaga ababyeyi banyu twibuka uyu munsi”.

Yakomeje agira ati “Ni ukuba maso mukarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside…”
Yaba Visi Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide na Nsengiyaremye Fidele, Umuhuzabikorwa wa Imena Family, bibukije abari bitabiriye uwo muhango ko Jenoside itakubise nk’inkuba ahubwo ko yateguwe n’ubutegetsi bubi kandi ko abayiteguye batashakaga ko hasigara n’umwe wo kubara inkuru.

Basabye Imena n’abarokotse Jenoside muri rusange kumenya ko urugamba rutarangiye kuko ngo hakiri abashaka kuyihakana no kuyipfobya, igisubizo kikaba ari uguhangana na bo hakoreshwa uburyo butandukanye burimo kwandika no kwibuka.

Muri uyu muhango hasomwe amazina 400 yabashije kumenyekana y’abishwe ariko bakaba hatazwi aho baguye.

Nsengiyumva Fidele uyobora Umuryango Imena yavuze iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka.

Uyu muryango wifuza ko hakorwa ibarura rigamije kumenya umubare nyawo w’abatutsi bishwe hakaba hataramenyekana aho baguye, amazina yabo akandikwa ndetse by’umwihariko hagashyirwaho n’ibimenyetso bifasha kubibuka, hashyirwa inkuta hirya no hino mu gihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages