Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yemereye ishami ryigisha iby’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda n’ishuri ryigisha iby’amategeko muri California (Stanford School of Law-SLS) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira uruhare mu bushakashatsi bwafasha guhindura no kunoza amategeko y’u Rwanda.
Ibi bigo by’amashuri bigiye gufatanya na Komisiyo ishinzwe ivugururamategeko mu Rwanda (Rwada Law Reform Commission-RLRC), mu nzira yo kunoza amategeko yemezwa n’inteko ishinga amategeko na cyane ko ubushakashatsi bwinjijwemo impuguke n’intiti mu by’amategeko.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje ibi bigo byombi nk’ibigiye gufasha RLRC muri politiki yo kunoza amategeko, ubwo yakiraga itsinda ry’abarimu babiri n’abanyeshuri batandatu bavuye muri SLS baje gutangiza imishinga ihuza iby’amategeko n’uburezi mu gukwiza inyungu rusange zo kuvugurura amategeko.
Minisitiri Busingye yagize ati “Ubu ni ubufatanye bwa mbere hagati y’inzego z’ubutabera n’amashuri makuru muri gahunda yo kuvugurura amategeko. Ntibigiye guhindura imikorere yari ihari ariko bifite icyo bizongera mu kunoza amategeko yakozweho ubushakashatsi bwizewe.”
Erik Jensen, umwarimu akaba n’umwe mu bayobozi b’ishami ryigisha imikoreshereze y’amategeko muri SLS yavuze ko bakorana n’ibihugu bisaga 25 ku isi bafasha mu bushakashatsi bwo guhindura amategeko abereye buri wese. Yagize ati “Ubufatanye bw’u Rwanda na SLS mu by’amategeko buzagira uruhare ku iterambere ry’igihugu binyuze mu butabera bunoze. Kugira ngo amategeko anogere buri wese mu gihugu bisaba guhinduranya imikorere ijyanye na politiki z’imiyoborere igezweho...”
SLS igiye kujya yohereza abanyeshuri n’impuguke gukora ubushakashatsi mu Rwanda no gutwara ab’u Rwanda biga mu ishami ryigisha amategeko kwagura ubumenyi muri iyi kaminuza no ku isi.
Iri tsinda ryasobanuriwe uko ubutabera bw’u Rwanda buhagaze uhereye ku manza za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zagiye ziburanishwa haba ku bari mu Rwanda n’aboherejwe n’amahanga mu Rwanda ukageza ubu ubutabera buhagaze neza.
Minisitiri Businjye yijeje SLS ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda burambye mu gihe ubushakashatsi bwabo buzaba bufitiye Abanyarwanda akamaro.



















TANGA IGITEKEREZO