Imurikagurisha rito rizwi ku izina rya MINI EXPO ryari rimaze iminsi igera ku 10 ribera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ryashojwe kuri uyu wa mbere tariki ya cyenda Ukuboza 2013 hashimirwa abaryitabiriye barimo n’abanyamahanga baturutse ku migabane itandukanye.
Nk’uko byagarutsweho na perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru Munyankusi Jean Damascene, ngo ni ku nshuro ya mbere haje umubare munini w’abanyamahanga muri iri murikagurisha. Yagize ati: “Turishimira ko twakiriye abamurika baturutse mu bihugu by’amahanga benshi. Twakiriye Umutaliyani, Abagande, Abanyakenya, Abanyapakisitani, Umunyakameruni, ndetse n’Umukongomani. Ibi ntabwo byari bisanzwe.”
Yongeyeho kandi ko umubare munini w’abanyamahanga utuma bajyana isura nziza y’urwego rw’abikorera mu bihugu byabo, bityo imikoranire y’abikorera mu bihugu byombi ikaba yakoroha.
Gerard Mukubu waje uhagarariye ishyirahamwe ry’abikorera (PSF) ku rwego rw’igihugu, yatanze impanuro z’uko iri murikagurisha ryarushaho kwesa imihigo yo kuzamura urwego rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, asaba ko abamurika barushaho kugendana n’igihe. Ati “Abamurika bakwiye kujyanisha n’igihe tugezemo abantu bakareka guhora batekereza nk’uko byari bimeze kera ugasanga umuntu aratekereza boutique y’ubuconsho gusa kandi hari byinshi yakora bikamuteza imbere kurushaho”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yavuze ko bikwiye ko inzego zihuriza hamwe mu bikorwa byo gutegura imurikagurisha; maze avuga ko umwaka utaha hazategurwa imurikagurisha risobanutse kurushaho. Ati “Nagira ngo nongere nshimangire ko umwaka utaha imurikagurisha ryazategurwa byiza cyane kurusha ubungubu, nubwo n’ubu byagenze neza kandi bikaba buri mwaka. Ni ngombwa ko buri mwaka habaho imurikagurisha riteguranye ubuhanga buhanitse.”
Cephas Nshimyumuremyi, umwarimu wihangiye umushinga wo gukora amavuta n’ibindi bintu nkenerwa biturutse mu bimera, akaba n’uwahembwe nk’uwamuritse wahize abandi yavuze ko imurikagurisha rituma ibyo bakoraga birushaho kumenyekana; isoko rikiyongera bityo na bo bakarushaho gukora cyane.



















TANGA IGITEKEREZO