Umuhango wo gutangiza kwigisha Ikirusiya mu Rwanda uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026.
Russkiy Mir Foundation izajya itanga aya masomo binyuze mu muryango Soma Foundation Rwanda.
Umuhuzabikorwa wungirije w’iryo shuri ry’Abarusiya, Rwibutso Anitha Fifi, yabwiye IGIHE ko ubu abanyeshuri bazatangirana na bo ari 18, biganjemo abishyurirwa amafaranga y’ishuri binyuze mu mikoranire na Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda.
Yavuze ko kwiga urwo rurimi byitezweho gufasha Abanyarwanda bashaka kujya kwiga mu Burusiya cyangwa abajyayo mu zindi gahunda, ariko bagahura n’imbogamizi zo kutamenya Ikirusiya mu gihe babisabwe.
Ati “Dufite abanyeshuri benshi bashakaga kujya mu Burusiya gukomeza amasomo ariko bakagorwa no kutamenya Ikirusiya. Ishuri rizafasha gukuraho izo mbogamizi kuko ni bwo bwa mbere Ikirusiya kigiye kwigishwa mu Rwanda.”
Amasomo azajya amara amezi atanu, kuko icyiciro cya mbere kizasoza amasomo mu Ukuboza 2026 kandi azajya atangwa iminsi itatu mu cyumweru kuva Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugeza Saa Moya n’igice.
Nta bisabwa bidasanzwe Abanyarwanda bashaka kujya kwiga Ikirusiya, uretse ubushake kandi bafite nibura amashuri yisumbuye kuzamura ariko n’abashobora kubibangikanya n’amashuri yisumbuye ntibabujijwe.
Abasoje ayo masomo bazajya bahabwa impamyabumenyi z’ibanze bashobora kwifashisha mu Burusiya, ariko iryo shuri riteganya ko kongeraho izindi mpamyabumenyi zisumbuye mu 2027.
Bazajya kandi bahabwa amahugurwa y’amezi abiri ku Kirusiya azajya atangirwa mu Burusiya ndetse bashobora no kujya bakomerezayo andi masomo.
Amasomo azajya atangirwa ahazwi nka Sonatube mu Karere ka Kicukiro, ahakorera Umuryango Soma Foundation, ndetse n’ibijyanye no kwiyandikisha ni ho bikorerwa cyangwa ukanyura ku rubuga rw’uwo muryango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!