Perezida Kagame azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.

Avuga kuri uyu muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yagize ati “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.

Umuhango wo gutanga iyi mpeta ugenwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n'imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe.

Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy'icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy'umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy'umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy'ubwitange yitwa "Indengabaganizi".

Mu itangazo rya Guverinoma y'u Rwanda ryagiye ahagaragara kuri uyu wa 15 Ugushyingo, ntihahise hasobanurwa abo bantu abo ari bo n'ibikorwa nyir'izina bagizemo uruhare.

Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne yavuze ko umuhango wo gutanga Igihango, Impeta y'Ishimwe y'Ubucuti uzakorwa ku wa Gatandatu w'iki cyumweru
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne yavuze ko umuhango wo gutanga Igihango, Impeta y'Ishimwe y'Ubucuti uzakorwa ku wa Gatandatu w'iki cyumweru