00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byaba ari akaga kurebera abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi tuzi ukuri-Senateri Bernard Makuza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 October 2019 saa 08:33
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko nta gitangaje kubona abantu bafite ingengabitekerezo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Rwanda no mu mahanga ahubwo ari ikibazo gikomeye kuba hari ababibona bakavunira ibiti mu matwi kandi bazi ukuri.

Senateri Makuza yabitangaje kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019 ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, abari mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo no kubambura amateka yabo n’agaciro kabo.

Bugaragaza ko hari abavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bagashakisha uburyo bwose kugira ngo ibitekerezo byabo bigere kure kandi abe ari byo byiganza mu mitwe y’abantu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri iyi minsi ihakana n’ipfobya riza ryihishe inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zigenda zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside, no gushimangira ko politiki yateguye Jenoside ari yo ibereye Abanyarwanda.

Bwanagaragaje ko itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi, aho hari amaradiyo na televisiyo byashinzwe n’amashyaka ya politiki y’abari mu buhungiro bari mu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside.

Akenshi ibi babikorwa bifashishije imbuga nkoranyambaga, amaradiyo, ibitabo n’inzu bicapirwamo, bakoresheje imbuga zitandukanye bashinze n’ibindi.

Senateri Makuza yavuze ko nk’uko abanditsi n’abahanga mu by’amateka bakunze kubigaragaza, abafite ingengabitekerezo, abahakana n’abapfobya Jenoside iyo ariyo yose babaho mbere y’uko ikorwa mu gihe ikorwa na nyuma yayo.

Senateri Makuza yatanze urugero rw’inyandiko y’umwanditsi Jean Francois Dupaquier wavuze ko ‘Mbere ya Jenoside imyiteguro ikorwa mu ibanga rikomeye, mu gihe ikorwa abicanyi bavuga ko ari amakabyankuru naho nyuma bagahakana, bagapfobya Jenoside bayishakira inyito n’ibisobanuro’.

Ibyo ngo ni naho byagenze kandi bikomeje kugenda ku bantu bari mu Rwanda n’abari hanze yarwo bityo imbaraga za buri wese zikenewe kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge busakare mu banyarwanda.

Ati “Nk’uko n’abandi bashakashatsi babigaragaza, nta gitangaza kubona tubona ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko byarateguwe ahubwo byaba ari akaga tubirebereye tukicekekera kandi tuzi ukuri.”

Senateri Makuza yavuze ko guhakana no gupfobya Jenoside nabyo bikorwa mu buryo bwinshi bityo bisaba ingamba zitandukanye no kuzuzanya kw’inzego bireba ariko nanone hatibagiwe kumvisha amahanga bamwe babikoreramo ko biri mu nyungu rusange z’Isi kuko Jenoside ari icyaha cyibasira inyoko muntu kidasaza.

Ati “Ubu bushakashatsi bwakwifashishwa mu gukomeza gusobanurira amahanga, duhinyuza mu buryo bwa gihanga, uburyo n’inzira bikoreshwa mu bikorwa bigambiriwe utabonera inyito ikwiriye kuko birenze ubugome.”

Mu bimenyetso bihari bisonanura ukuri kuri ku itegurwa, ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Makuza yavuze byagiye binagaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye harimo imvugo zashishikarizaga abahutu kwanga Abatutsi zagiye zifashishwa, izibambura ubumuntu, igurwa ry’intwaro zifashishijwe, gutoza Interahamwe zayikoze n’ibindi bitandukanye.

Ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi gushimangirwa n’imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kashimangiye ko mu Rwanda habaye Jenoside, uwemeje ko inyito yemewe igomba gukoreshwa ku Isi hose ari Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamagana abahakana n’Abayipfobya, imanza z’abayikoze zaburanishirijwe mu Rwanda n’inkiko mpuzamahanga n’ibindi.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2019, bwakiriye dosiye z’abantu bakekwaho ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1680 bari mu gihugu ariko ko bavuye mu 114o mu mwaka ubanza bakagera muri 350 muri Kamena 2019.

Senateri Makuza yavuze ko guhakana no gupfobya Jenoside nabyo bikorwa mu buryo bwinshi bityo kubihashya bisaba ingamba zitandukanye no kuzuzanya kw’inzego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages