00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenda bite umukobwa ari we ukoye umusore mu Rwanda? (Video)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 8 July 2023 saa 03:25
Yasuwe :

Abaturarwanda bafite imyumvire itandukanye ku nkwano mu Rwanda, aho hari abagaragaza ko muri iki gihe ari kimwe mu bituma abasore bahitamo kureka gushaka abagore, ku bwo kubura amafaranga y’inkwano yo gutanga ku muryango w’umukobwa hagendewe ku y’umurengera ababyeyi be baba bifuza.

Iyi ngingo yakunze kutavugwaho rumwe mu bihe bitandukanye ku buryo hari n’abayobozi bo mu nzego za leta bagaragaza ko inkwano iri mu bituma umusore n’umukobwa iyo bamaze kurushinga babaho nabi kubera kumarira amafaranga menshi mu bukwe hakiyongeraho n’inkwano iremereye iba yatanzwe.

Hari aberura bakavuga ko inkwano yabaye nk’ubucuruzi kuko hari ibiciro byagiye bishyirwaho bitewe n’amashuri umukobwa yize, akazi akora, aho akomoka n’ibindi.

Ese ubundi umukobwa ari we utanga inkwano byagenda bite ?

IGIHE yaganiriye na bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baduha ibitekezo kuri iyi ngingo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages