Ku ikubitiro Anne, Diane n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara bahuriraga ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kuri Mukangemanyi hakiyongeraho icy’ivangura n’amacakubiri naho Diane Rwigara we akiharira icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano.
Gusa ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite bwashingiraho bushinja Anne Rwigara kugambirira guteza imvururu maze ararekurwa, abandi bo bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nubwo bajuriye.
Ubwo iperereza ryatangiraga, polisi yari yatangaje ko uko ari batatu banakurikiranyweho ibyaha birimo no kunyereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.
Gusa urubanza rugiye gutangira, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko mu byaha bwagejejweho n’Ubugenzacyaha, icyo kunyereza imisoro kitarimo nubwo amakuru yerekana ko ibirego byo kunyereza imisoro bigihari.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tusabe, kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko hari ibiteganywa n’amategeko agenga imisoro biri kubahirizwa, mu gihe kiri imbere hazafatwa ingamba nibaba batishyuye.
Yagize ati “Hari amabwiriza arebana n’imisoro (procedures z’imisoro), nibyo tucyubahiriza, igihe nikigera tuzashyira mu bikorwa itegeko.”
Tusabe yabajijwe niba mu biri guteganywa harimo guteza cyamunara igihe uyu muryango waba unaniwe kwishyura mu gihe cyagenwe, yakomeje agira ati “Cyamunara, niba ari imitungo tugomba kugaruza, nabyo biba birimo.”
Ibiganiro hagati ya RRA n’umuryango wa Rwigara
Mu iburanisha ryo kuwa kuwa 16 Ukwakira 2017, Anne Rwigara ari nawe ushinzwe ubucuruzi bw’umuryango wa Rwigara, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yagiranye ibiganiro n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimusaba kwishyura mu gihe kitarenze umwaka.
Yavuze ko RRA yamwishyuzaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku ruganda rwabo ku buryo icyo kigo cyanarufunze kubera imisoro, bamusaba gusinya ko yayishyura mu mezi 12 ngo barufungure, ibintu yavugaga ko yasanze bimuremereye bituma yandika amwe mu magambo kuri WhatsApp, Ubushinjacyaha bukaba bwaranayagenderagaho bumushinja kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Itegeko rigenga imitunganyirize y’isoresha, riteganya ko umusoreshwa ashobora gusaba Komiseri Mukuru kwishyura mu byiciro ibirarane by’imisoro, ariko kwishyura mu byiciro ntibishobora kurenza umwaka umwe. Iyo umusoreshwa atishyuye nk’uko yabyiyemeje mu masezerano, asabwa guhita yishyurira rimwe amafaranga yose yari asigaye.
Rinagena ko iyo umusoreshwa atabashije kwishyura, Ibiro by’Imisoro bishobora gufatira umutungo w’umusoreshwa, ndetse ibyafatiriwe bitezwa cyamunara nyuma y’iminsi umunani umusoreshwa amenyeshejwe inyandikomvugo y’ifatira.



















TANGA IGITEKEREZO