Yabigarutseho mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kongera kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ni ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, kibera mu Karere ka Musanze mu Kigo cya Mutobo.
Cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu baturutse mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR batashye mu Rwanda, barigishwa bongera gufatanya n’abandi kwiyubaka.
Mu gice cy’amateka, Tom Ndahiro yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza ibirenze gusenyuka k’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Mu 1994 hari ibintu byabaye mu Rwanda biruhije ko Umunyarwanda yabwira umunyamahanga kuko bikojeje isoni haba ku wabikoze n’utarabikoze. Mwansobanurira uburyo Umunyarwanda yaje gahinduka umuntu urya abantu, byagenze bite? Abantu bamaraga amezi atatu bafite Abatutsi bari bubage bakabarya. Abantu bafataga impinja bakazikoramo ‘boulettes’.”
Uwo mushakashatsi yagaragaje ko ibyo bikorwa birenze isenyuka ry’ubumwe, kuko ku babikoze basaga n’aho batakaje ubwenge.
Ati “Umuntu wakoze ibyo bintu si ubumwe bw’Abanyarwanda yari asenye gusa, na we ubwe yarasenyutse. Mu gihe twisuzuma iyo ndwara dukwiye kuyiva imuzi kuko umuntu nakubwira ngo abantu barashutswe mujye mumwihorera. None se umuntu aragushuka ukica umwana wawe? Wamwishe se ari we.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko nubwo mu mashyamba ya RDC nta cyiza bavuga ku Rwanda, igihugu kitigeze kireka gufata Abanyarwanda bariyo nk’abenegihugu bacyo bakwigishwa bagahinduka.
Ati “U Rwanda ntabwo rwareba abaturage barwo nk’abanzi ahubwo rubabona nk’abenegihugu babasha gutanga umusanzu mu kurwubaka. Muri aba batahuka muri RDC, harimo abatwawe ari abana, abavukiye mu mashyamba, abamaze imyaka myinshi bigishwa ibinyoma ku gihugu cyabo n’abandi. Ariko u Rwanda ni ingombyi iduhetse twese ruhora rutegeye amaboko abana barwo harimo n’abatatiye igihango cy’Ubunyarwanda. Ni bwo budasa bwacu.”
Agaruka ku rubyiruko, Dr. Utumatwishima yagize ati “N’ubwo bamwe mu bakuru bagize uruhare mu gusenya Ubunyarwanda bakanabishoramo urubyiruko, ku rundi ruhande hari abakuru batoje abato ubutwari no gushyira imbere Ubunyarwanda. Ni abagize uruhare mu guhagarika Jenoside, kubohora igihugu no kubaka u Rwanda turimo uyu munsi.”
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabimana Valerie, yavuze ko muri uwo mujyo wo kudaheza Abanyarwada ishyanga, Ikigo cya Mutobo ubu gicumbikiye abahoze mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bagera kuri 682 bagize icyiciro cya 77.
Abagera hafi kuri 90% by’abagize iki cyiciro ni urubyiruko rwavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukomoka mu miryango irimo bamwe mu babyeyi bakomeje kuba mu mutwe wa FDLR.
Muri bo harimo abasirikare 203, abasivile 59 bari bafitanye isano n’iyo mitwe, abana 37 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’abagize imiryango yabo 383.
Yasobanuye ko abo bose biyongera ku bandi 12.714 bamaze kunyuzwa muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe kuva mu 2001, naho kuva Komisiyo yashingwa mu 1997 imaze gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare 72.109, harimo n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!