00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byimana: Abantu 6 mu muryango umwe bishwe (yahinduwe)

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 August 2014 saa 10:44
Yasuwe :

Abantu 6 bo mu muryango wa Ngayaberura utuye mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango bishwe n’abantu bataramenyekana.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yavuze ko yumvise aya makuru ko abantu batandatu bose bari mu rugo baraye bishwe kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2014.
Umwe mu baturage wageze aho byabereye yavuze ko abantu bishwe, inzego z’umutekano zikaba zirimo kubikurikirana. (…)

Abantu 6 bo mu muryango wa Ngayaberura utuye mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango bishwe n’abantu bataramenyekana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yavuze ko yumvise aya makuru ko abantu batandatu bose bari mu rugo baraye bishwe kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2014.

Umwe mu baturage wageze aho byabereye yavuze ko abantu bishwe, inzego z’umutekano zikaba zirimo kubikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie Vianney yatangarije IGIHE ko bamenye iby’uru rupfu hanyuma koko baza gusanga imirambo y’aba bantu mu nzu, ndetse bigaragara ko bagiye bakurwa mu byumba babagamo bakicirwa mu ruganiriro.

Nahayo yavuze ko bari bafite ibikomere, ndetse ko umuntu yakeka ko bishwe nko kuwa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2014.

Abaturage bavuga ko ihene z’uyu muryango zari ziziritse ku gasozi, kugeza n’ubu ngo niho zari zikiri.

Bagirubwira Joseph wari waratwikiwe urugo na mubyara we Ngayaberura nk’uko yabihamijwe n’inkiko, aganira na IGIHE mu kanya gato yabashije kubona yavuze ko nawe yumvise ayo makuru.

Hagati aho ngo bamwe mu baturage barimo guhatwa ibibazo ku rupfu rw’aba bantu.

Bagirubwira yavuze ko inzu ye yatwitswe umwaka ushize baryamye hanyuma abana bagashigukira hejuru. Ngo abaturage bamufashije kuyizimya, gusa ngo hari hamaze gushya igice kimwe.

Abishwe ngo ni umugore, abakobwa batatu n’abahungu be babiri. Muri aba bana bishwe, umukuru yari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu gihe umuto yari afite nk’imyaka itatu, dore ko yigaga mu kiburamwaka.

Ngayaberura, nyir’urugo warokotse ubu bwicanyi we yari amaze umwaka umwe afunze mu gifungo cy’imyaka 5 yakatiwe kubera icyo cyaha cyo gutwikira mugenzi we.

Haba hari undi mwana warokotse...

Mu makuru mashya IGIHE imaze kumenya ni uko ngo hari umwana wo muri uru rugo nawe wabashije kurokoka kuko atari ahari nk’uko byemezwa na Muhimpundu Annonciata, umuturanyi w’uyu muryango.

Muhimpundu yavuze ko uyu musore yari amaze iminsi itageze ku cyumweru ajyanywe na mugenzi we wagiye kumushakira akazi i Kigali.

Yagize ati “Hari agahungu karokotse, ni umusore ufite imyaka nka 20 yari yaragiye i Kigali ari mugenzi we umujyanye yagiye kuwa Gatatu si kera.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko Kankesha Josephine wari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko yabanaga neza n’abandi.

Muhimpundu ati ““Ntiyari umubyeyi mubi, yabaniraga abaturanyi rwose neza.”

Abaturanye b’uyu muryango bamenye amakuru bayabwiwe n’umwana usanzwe ugenda muri urwo rugo wari uragiye ingurube watunguwe no kubona ihene zimaze iminsi hanze, agenda ahamagara bagenzi be bari basanzwe bakina, arangije aza avuza induru nabo babona kujya kureba ibyabaye.

Muhimpundu asobanura ko byabagoye kumva uburyo abantu bashobora gupfa kuwa Kane bikanyekana kuwa Gatandatu gusa yongeraho ko kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama muri ako gace hiriwe iminsi mikuru y’amasakaramentu.

Ati “Byatubereye urujijo ntituzi igihe bapfiriye”.

Ku murongo wa telefoni, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yemeje amakuru y’urupfu rw’aba bantu, yongeraho ati “Polisi irimo gukora iperereza”.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages