00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byimana: Ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 8 June 2015 saa 06:40
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 36 ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) muri rimwe mu mashuri yo mu Murenge wa Byimana, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Byimana akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 3 n’amezi atandatu.

Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana yatangarije IGIHE ko uwo mugabo utuye mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Nyakabuye muri uwo murenge wo mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yafashwe mu joro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena, nyuma y’uko umuryango w’uwo mwana utanze amakuru

Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana yatangarije IGIHE ko uwo musore asanzwe ari “Animateur” yatawe muri yombi mu joro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena, nyuma y’uko umuryango w’uwo mwana utanze amakuru.

Nahayo yagize ati “Ni byo ari mu maboko ya polisi ariko ntabwo biremezwa ko yamufashe kuko iperereza rirakomeje, kandi ibisubizo bizatangwa na muganga kuko umuryango w’umwana wahawe igipapuro cyo kujya kumusuzumisha”.

Yakomeje ashimangira ko Polisi igikora iperereza cyane cyane ko bivugwa ko uwo musore yafatiye uwo mwana mu rugo rwe dore ko n’ababyeyi be ari ho bakodesha.

Ingingo y’191 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana igira iti: “Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko”, icyo gihano kikaba ari cyo cyahanishwa uwo mugabo aramutse ahamwe n’icyo cyaha.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages