Ibi ariko byarashobotse mu Rwanda bikozwe na Umugwizawase Delphine na mugenzi we Dusabe Henriette babinyujije mu kigo bashinze mu 2021 cyitwa “Ubudasa Wall Paints”gikora ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku marangi.
Buri wese iyo yubatse inzu cyangwa indi nyubako, aba yifuza ko ubwiza bwayo buba icyitegererezo, bugakurura ijisho ry’uyibonye kandi ibikoresho yifashishije bikaba biramba.
Mu kiganiro na IGIHE, Umugwizawase na Nishimwe, bahishuye ko bifashisha ubumenyi bakuye mu mashuri bakongeraho ubuhanga bwa gihanzi n’ubugeni bafite bigatuma bahanga ibikoresho bitandukanye birimo n’amakaro akozwe mu ishwagara n’imigwegwe yitwa ‘Ubudasa 3D Wall Concrete Tiles’.
U Rwanda nk’igihugu kiri kubaka inyubako nziza, bavuga ko bifuje kongerera izo nyubako ubwiza kuko kenshi abantu bajyaga batumiza ibikoresho byo gutaka inzu hanze y’igihugu ariko ubu byose babisanga mu Ubudasa Wall Paints ku giciro cyiza.
Kuri ubu bafite ubwoko burenga 100 bw’amakaro bakora. Umugwizawase yasobanuye ko aya makaro akoreshwa ku bikuta, akozwe mu bintu birinda ubukonje inyubako.
Ati “Dutwika ishwagara mu cyuma cyabugenewe yamara gushya ugategura imigwegwe ishibuye ukayivangamo mu ishwagara wavanze n’amazi hanyuma ugashyira mu mashini ugakora ubwoko [forme] ushaka bwose”.
Nishimwe yakomeje avuga ko umwihariko w’aya makaro ari uko afite ingano [épaisseur] nto ku buryo atabuza urukuta guhumeka kandi akaba asigwa amarange ku buryo guhindura byoroshye.
Ati “Afite imiterere [Design] itandukanye buri wese yihitiramo iyo akunze, akarusho yongera ubwiza ku nzu kuko akoreshwa ahantu hatandukanye ku nzu yaba ku bikuta, kuri plafond n’ahandi”.
Nishimwe avuga ko abantu benshi bashigukira amakaro yo mu mahanga ariko atarusha ubwiza ayo bakora kuko ni meza, akaba umutako kuko yongera ubwiza bw’inyubako, agakomeza urukuta.
Ati “Aho ari nta bukonje ‘humidité buhaza, afite ubudasa”.
U Rwanda rwafashe ingamba zo gusigasira ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima nk’inkingi y’iterambere rirambye. Amakaro akorwa na Ubudasa Wall Paints ari muri uyu mujyo, kuko nta myanda agira.
Mu gihe habayeho kuyasenya akorwamo ifumbire kuko ibiyakoze nta binyabutabire birimo. Ibice by’aya makaro iyo asenywe birumishwa hakavamo ifu ifu ishobora kongera gukorwamo andi makaro.
Nishimwe ati “Indi mpamvu nyamukuru yaduteye gukora ano makaro hari hariho amakaro nkayo ya pulasitiki kandi pulasitiki iri muri bimwe byangiza ibidukikije”.
Akomeza avuga ko ari amakaro adahenze bitewe n’aho inzu iherereye n’uko aho kuyubaka hangana.
Ikigo Ubudasa Wall Paints gikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye kuko Umugwizawase na Nishimwe babivangamo ubuhanga bwa gihanzi n’ubugeni, bituma ubonye ibyo bakora abihozaho ijisho.
Banakora ibindi bitandukanye bafite ku mutima icyo ari cyo cyose cyatuma inyubako n’inzu z’abantu bigaragara ku buryo bw’agatangaza ari nacyo kibaraje ishinga. Bafasha abantu gutegura inyubako zabo bareba ibiberanye nazo kugeza ku mitako n’ibindi byose byarushaho kugaragaza inkuta zazo mu buryo bw’akataraboneka.
Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y’amarangi wakoresha mu gihe ugeze mu gihe cy’iyo mirimo kandi bakavura ubukonje bwazengereje inyubako za benshi.
Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y’urutare, ikirunga cyangwa ikindi gishobora kuza mu ntekerezo zabo babikomoye ku gukomatanya umuco n’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!