00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri ’Hellofood’ igaburira abarenga 1000 itagira restaurant

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 20 October 2015 saa 02:01
Yasuwe :

Abenshi mu Rwanda bamenyereye ko ushaka kurya ibyo atitekeye, agana restaurant ubundi agafata amafunguro. Gusa ubu hari ubundi buryo bushya butandukanye n’ubusanzwe bwo kugura no kubona amafunguro igihe cyose uyakeneye, bikorwa na Hellofood.

Hellofood ni ubushabitsi (business) bukorerwa kuri internet butuma umuntu atumiza amafunguro abinyujije kuri www.hellofood.com, aho ujyaho bakakwereka inzira unyuramo ugatumiza amafunguro.

Hellofood ifite uburyo bubiri bwo kwishyura amafaranga y’ibyo kurya harimo kuba umuntu yakwishyura bimaze kumugeraho cyangwa akishyura akoresheje uburyo bwa “Tigo Cash na MTN Mobile Money”

Hellofood iri mu bihugu bisaga 45 ku Isi, muri Afurika iba mu Rwanda, Nigeria, Maroc, Algeria, Ghana, Cote d’Ivoire, Kenya, Tanzania, Senegal, Misiri na Uganda.

Ibyo kurya bikugeraho mu minota 30

Nkuko iki kigo cyashyiriweho gufasha abantu gukoresha igihe cyabo neza kibitangaza, iyo utumije ibyo kurya bikugeraho hagati y’iminota 30 n’isaha aho ubuyobozi buvuga ko 99% nta gukererwa kubamo.

Niyo sosiyeti rukumbi itanga ibyo kurya kuri internet

Ubucuruzi bukorera kuri internet bumenyerewe mu bihugu byateye imbere aho ikoranabuhanga riba ryaramaze gushinga imizi.

Umuyobozi wa Hellofood mu Rwanda, Alissa Orlando, avuga ko kugirango ubu buryo bugere ku ntego muri Afurika bisaba ubukangurambaga bukomeye,Serivisi nziza ndetse no gushora amafaranga.

Igaburira nibura abasaga 1000 ku cyumweru

Hellofood igaburira abasaga 1000 mu cyumweru mu Mujyi wa Kigali biganjemo abakorera mu bigo bya Leta,abikorera bashaka gukoresha igihe cyabo neza,ababa bashaka kwakira abashyitsi ndetse n’ababa bafite ibirori bitandukanye bari bukeneremo amafunguro.

Hellofood nta restaurant n’imwe igira

Hellofood ikorera kuri interinet igira n’ibiro by’abakozi bayo aho ikorana na restaurant zisaga 90 ziri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Yahaye akazi abakozi basaga 48

Hellofood ifite abakozi 48 bahoraho ndetse bizewe nkuko ubuyobozi bwa Hellofood bubyemeza. Ngo kubaka ikipe ishoboye,yihuta ndetse ifitiwe icyizere na rubanda nibyo bituma ubu bucuruzi bukomeza gushinga imizi mu mitima ya benshi mu Rwanda.

Ni ubucuruzi buhagaze ku izamuka ry’abakoresha internet

Muri 2014 mu Rwanda, Ikoranabuhanga rya internet ryiyongereyeho 25% mu gihe ibindi byiciro by’ubukungu byagiye bizamukaho 7,1%.Ikoranabuhanga rikaba ryarinjije 3% mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Leta y’u Rwanda iri gushyira ingufu nyinshi mu kongera umubare w’abakoresha internet kandi bagenda biyongera buri gihe bityo ubu bucuruzi bukorerwa kuri internet, abayobozi ba Hellofood bavuga ko bizateza imbere ubucuruzi bwabo.

Kwica isari no kwigisha abakiriya

Umuyobozi wa Hellofood yatangaje ko ikibazo gikomeye Hellofood yahuye nacyo mu bihugu bimwe na bimwe no mu Rwanda, ari uko byasabaga kwigisha abakiriya uburyo bashobora kubona Serivisi haba kuri internet no kuri telefoni zigezweho bita “Smartphones”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages