Mu mpera z’uko kwezi ni bwo kimwe mu bigo bicuruza imodoka mu Rwanda cyazimuritse ku mugaragaro ari ebyiri z’umukara, gitangaza ko 2024 izajya kurangira kimaze kuzana izo muri bene ubwo bwoko zigera kuri 50, mu mabara atandukanye.
Bivuze ko kugeza ubu zikiri nkeya mu Rwanda, ari nayo mpamvu benshi bakizirangarira, n’abatazirangarira abakaba batarazigiraho amakuru menshi.
Abazigenzemo benshi banyuzuwe no gufungura imiryango yazo, aho baburaga aho bafata ngo bakurure nk’uko bigenda ku zindi. Kuri izo ho bisaba gukanda ku mpera y’iburyo y’ahagaragara nk’aho bafata, hakeguka haturutse ku mpera y’ibumoso, ugafata ahegutse ugakurura umuryango ugafunguka.
Muri rusange imodoka za Tesla ziri mu Rwanda ni izitwa Model Y, zo mu cyiciro cy’izizwi nka “long range” zishobora kugenda kilometero 531 zidasubijwe ku muriro.
Ifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa kilometero 217 mu isaha imwe, ikaba ishobora kongera umuvuduko kuva kuri 0 kugeza kuri kilometero 100 ku isaha mu gihe cy’amasegonda atagera kuri atanu.
Ku miterere yazo, ni izo mu bwoko bwa “SUV” cyangwa “Sport Utility Vehicle” mu magambo arambuye, bivuze izabasha kugenda mu mihanda ya kaburimbo (on-road), mu yindi itari kaburimbo ndetse n’ahatari imihanda (off-road); bitewe n’uburyo ziba zigiye hejuru.
Ibyo byiyongeraho kuba zifite uburyo bwemerera uzitwara gushyira ingufu mu mapine ane icya rimwe mu gihe yongera umuvuduko, ibizwi nka ‘four-wheel drive’, 4X4, cyangwa 4WD.
Gusa izi Tesla Model Y long range ziri mu Rwanda iyo uzireba ubona ko zitigiye hejuru kuko uburebure bwazo ni metero 4,7, ubugari ni 2,1 naho ubuhagarike ni metero 1,6.
Icyakora zifitemo uburyo bwa “Dual motor all-wheel drive”, butuma zishobora kunyura mu mihanda igoranye nk’uko n’izindi “SUV” bigenda.
Mu kurushaho gukaza umutekano w’abari mu modoka no kugabanya impanuka, Tesla Model Y long range zifite uburyo bwiswe “Collision Avoidance Assist” butuma imodoka yibwiriza gufata feri mu gihe ibona hari icyo igiye kugonga, kukumenyesha ko imbere hari ikintu ushobora kugonga mu gihe ibyago byo kuba wakigonga byiyongera, no kukubuza kongera umuvuduko.
Ifite kandi uburyo bwa “Lane Departure avoidance” butuma iyo uyitwaye akandagiye mu murongo wo mu muhanda atacanye amatara ndangacyerekezo asobanura ko ashaka kugana muri urwo ruhande, imumeyesha ko yarenze inzira ye, akaba yagaruka.
Ku zageze mu Rwanda, uburyo bwa “Auto-pilot” butuma zitwara ntiburimo kubera amategeko y’umuhanda akoreshwa. Gusa mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izi Tesla Model Y long range ziba zishobora kwitwara mu gihe Leta yabitangiye uburenganzira, umushoferi agashyiramo aho agiye gusa, ibindi imodoka ikabyikorera.
Camera iri muri iyo modoka hejuru gato ya “rétroviseur” igenda igenzura niba shoferi adasinzira, cyangwa ngo arangare. Iyo ibona adahanze amaso mu cyerekezo imodoka ijyamo, itanga impuruza.
Imodoka itwawe muri “auto-pilot” iyo igeze mu ikoni irakata, yagera aharambuye ikongera umuvuduko, yagera muri “embouteillage” ikawugabanya, n’aho bisaba gufata feri, cyangwa gushyiramo no gukuramo vitesi ikabyikorera.
Mu gutanga amabwiriza igenderaho cyangwa itanga impuruza, hifashishwa “infotainment system”, aho iyo modoka igira “écran” nini. Aho ni ho hagenzurirwa imikorere y’imodoka n’ibindi by’imyidagaduro nko kureba filimi, cyangwa guhuza “Bluetooth” yayo na telefoni.
Kugira ngo imikorere yayo ubashe kuyibona neza wiyicariye, bigirwamo uruhare na cameras umunani ziyiriho, ebyiri ziri iburyo n’ibumoso munsi ya “rétroviseur”, ebyiri ziri ahafungurirwa imiryango nko hejuru, eshatu ziri kuri “cabin” hejuru ya “rétroviseur” zirimo iyo hanze, ndetse n’iri inyuma hejuru ya “plaque”.
Imbere n’inyuma hari “sensors” zituma imodoka imenya ko hari ikintu kiyegereye, igatanga impuruza.
Munsi y’ahari ikirango (logo) cya Tesla kuri imbere, habaga “radar”, ariko iyo Sosiyete yatangiye kuzikuraho mu cyo yise “Tesla Vision approach”, hagamijwe ko abashoferi bajya bifashisha camera gusa mu gihe bari mu muhanda.
Igisenge cya Tesla Model Y long range kigizwe n’ibirahuri ku buryo uyicayemo aba areba hanze, ikagira intebe zikoze mu ruhu. Abantu batanu ni bo bayicaramo mu buryo bwisanzuye ubariyemo na shoferi.
Infunguzo zayo zishobora kugera kuri 19, ziri mu byiciro bitatu ari byo gukoresha telefoni yawe, gukoresha ikarita uhabwa na Tesla, cyangwa ugakoresha “key fob”.
Iyo ukoresha ikarita, ukuba uzamura ku hafungurirwa umuryango wa shoferi mu gihe ufungura, waba ufunga ugakubaho umanura.
Kuri telefoni cyangwa “key fob”, birikora ku buryo bitaguzaba gukozaho, mu gihe ufunga cyangwa ufungura. Ubikorera ahitaruye.
Ububiko bwayo buba habiri, inyuma n’imbere kuko nta moteri igira.
Igihe Tesla Model Y long range zicometswe ku muriro usanzwe wo mu rugo bitwara amasaha umunani n’iminota 15 kugira ngo zuzure, zashyirwa kuri “chargeur” yabugenewe bigafata iminota 27.
Mu gihe cy’ubushyuhe intera izi modoka zigenda zitarasubizwa ku mashanyarazi iriyongera ikaba yagera kuri kilometero 635, naho mu bukonje cyane zishobora kugenda kilometero 420 zitarasubizwa ku muriro. Ubwo aho aba ari mu bice by’imijyi.
Iyo ziri mu mihanda miremire ihuza intara, zagenda kilometero 315, naho zagenze muri ibyo bice byose zishobora kugenda intera ya kilometero 365.
Igiciro cyazo mu Rwanda kiri hagati y’ibihumbi 58$ n’ibihumbi 62$, aho usanga akenshi ibara ryayo riri mu bigenderwaho cyane kugira ngo ibiciro byazo bitandukanye. Iridahenda ni umukara, ugakurikirwa na “grey”. Umweru, ubururu, n’umutuku ni yo afatwa nk’ahenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!