Kuva mu 2017, ibyihebe byo mu Mutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah ukorana na Islamic State, byateje umutekano muke muri Cabo Delgado. Byishe abaturage barenga 3000 bibaciye imitwe, abarenga ibihumbi 800 bava mu byabo.
Mu bo byasanze mu duce dutandukanye, harimo abagore byashimuse. Lukia Fahamu ni umwe mu bakuwe mu Gace ka Mocimboa da Praia aho yavukiye.
Uyu mugore w’imyaka 23 mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, yagarutse ku nzira ishaririye yanyuzemo nyuma yo gushimutwa n’ibyihebe akajyanwa mu ishyamba.
Mu byo yibuka ni uko kuri uwo munsi ibyihebe byabakuye aho bari, bibajyana mu gace ka Naquitengue.
Ati “Twageze aho badushyira mu matsinda atandukanye. Icyo gihe twahise dutangira kuba abakozi babo mu ishyamba, twarafuraga, tukoza amasahani n’amasafuriya ndetse tugakora indi mirimo itandukanye.”
Nyuma y’akazi kagoye, ku mugoroba bya byihebe byasangaga abakobwa n’abagore bikabasambanya.
Ati “Mu ijoro, wa wundi ukorera akazi, yarazaga akagusambanya. Ibyo byabaga buri munsi. Yacungaga abandi baryamya agahita agufata ku ngufu. Waba ubishaka cyangwa utabishaka yarabikoraga.’’
Gusambanywa ku gahato ntibyarangiriraga aho kuko nyuma yo kumva aguhararutswe yaguhererekanyaga n’abandi.
Ati “Iyo yamaraga kubona akurambiwe, yarakugurishaga, akaguha abagabo bagenzi be. Ukajyayo ugakora akazi nk’ako wakoraga ku manywa hanyuma n’ijoro mukaryamana. Iyo bamaze kuguhaga, na bo baragutanga ku bandi.’’
Lukia Fahamu yavuze ko ubwo ari bwo buzima yanyuzemo kandi “Nta mahitamo nari mfite usibye kubyemera.’’
Uyu mugore washimuswe afite umwana umwe, ashimangira ko uwagiraga amahirwe yabonaga uwemera kumugira umugore muri ayo mashyamba.
Ati “Iyo byageraga ukabona umuntu ukurongora, akakwita umugore we, ni bwo wagiraga agahenge, ukaruhuka gukoreshwa agahato no gusambanywa bya hato na hato.’’
Yavuze ko atibuka neza igihe yamaze muri ubwo buzima kuko uko babara imyaka mu mashyamba bitandukanye n’ibisanzwe ndetse atazi neza aho iminsi igeze kubera imibereho yabo.
– Ubuzima bwe bwarangiritse
Lukia Fahamu yashimuswe afite imyaka 20. Mu nkuru iteye agahinda, avuga ko yafashwe afite uruhinja yari amaze kubyara.
Yavuze ko kuva yavuka yari atarabaho ubuzima nk’ubwo bwamwangije amarangamutima.
Ati “Natekerezaga cyane umuryango wanjye kuko nari nasize mama wanjye n’umugabo wanjye. Imitekerereze yanjye yarangiritse. Igihe kinini nabaga ndi gutekereza cyane, narabaye wa muntu uhora yatwawe n’intekerezo. Nabihiwe n’ubuzima, nta munezero nari mfite.’’
Lukia Fahamu yatewe inda nn’ibyihebe aza kuyibyaza kuko nta wundi muntu yari afite wamuba hafi. Umwana we yaje gupfira mu ishyamba.
Ati “Haje abantu b’abanyempuhwe bamfasha kubana n’abana banjye. Umwana nabyariye mu ishyamba, yatangiye guhinduka, akajya agaragaraga nk’umuzungu, ubundi akaba umweru. Ni uko byagenze aza gupfa afite amezi 11.’’
N’ikiniga cyinshi, ashimangira ko iyo atekereje ubuzima yanyuzemo arushaho kumva umutima umukutse.
Ati “Inshuro nyinshi ngira agahinda ko mu mutima iyo mbitekerejeho. Umutima urandya cyane.’’
Muri uyu mwaka, ni bwo Lukia Fahamu yongeye gusubira mu buzima busanzwe. Yishimira ko nta burwayi yakuye muri ayo mashyamba ndetse akigera Macomia yarapimwe asanga nta ndwara z’ibyorezo yandujwe.
Ati “Ubu mba mu rugo n’umuryango wanjye. Umugabo wanjye akimara kumva ko nagarutse, yavuye aho yari ari aza mu rugo, ubu turi kumwe.’’
Lukia yavuze ko abamwangirije ubuzima atabifuriza ineza, ndetse asenga abasabira kuzahura n’akaga katuma bose “bapfa”.
Yagaragaje ko mu mashyamba hakiri abakobwa n’abagore bagizwe abacakara b’ibyihebe, na bo bakwiye gutabarwa. Ati “Na bagenzi bacu bakiriyo [ntazi umubare wabo] bakeneye ubufasha na bo bakabasha gusubira mu byabo. Abagore bahura n’akaga, bararwara, ni birebire. Hari benshi bari mu mashyamba bashaka gutaha.’’
Yavuze ko ubu umutekano muri Mocimboa da Praia umeze neza ndetse ashima abagize uruhare mu kugaruka kwawo.
Muri Nyakanga 2021, ni bwo Ingabo na Polisi y’u Rwanda byinjiye mu rugamba rwo guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ndetse ubu umutekano waragarutse ndetse n’abaturage batangiye gusubira mu buzima busanzwe.
Magingo aya, ibyihebe byahungiye mu Ishyamba rya Catupa muri Macomia aho bishaka kwisuganyiriza ndetse rimwe na rimwe bigaba uduteroshuma mu duce tumwe na tumwe turyegereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!