Inama mpuzamahanga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(BAD/AfDB) itegerejwe guteranira i Kigali mu cyumweru gitaha, ivugwaho kuba yatumye izina ry’ahitwaga Camp Kigali rihinduka “AfDB Meeting Village”.
Inama y’Inteko ya AfDB, iba buri mwaka igateranira mu bihugu bifite ibyo gushimwa byinshi, uyu mwaka ikaba izateranira mu Rwanda guhera tariki 19 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2014.
Byitezwe ko izitabirwa n’abasaga ibihumbi bitatu (3000) baturutse hirya no hino ku Isi bazateranira ahari hasanzwe hanzwi nka Iitade ya Camp Kigali hahise hahindurirwa izina hakitwa “AfDB Meeting Village’’.
Fidele Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yatangaje iri zina rishya mu nama y’Inteko Rusange yari yitabiriwe n’abakuru b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, abasaba kumvisha abaturage uburemere bw’iyi nama bakayitegurana isuku.
Ndayisaba yagize ati“U Rwanda rwahatanye n’ibindi bihugu by’Afurika, kubera uburyo rwizewe mu mikorere no mu gutunganya ibyo gukora. Igihugu cyacu cyarashimwe kugirango kizakire iyi nama muri uyu mwaka wa 2014”.
Yongeyeho ati “Iyi nama izitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye hamwe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu na za guverinoma, izaba irimo abaminisitiri b’imari bo mu bihugu byose by’Afurika, abayobozi ba banki nkuru z’ibihugu by’Afurika byose, n’abandi batumirwa n’abashoramari bakomeye bo mu bihugu bitandukanye ku Isi”.
Ndayisaba yemeje ko ahitwaga Camp Kigali hahinduriwe izina kubera iyi nama agira ati ”Kubona aho iyi nama yakirirwa mu nyubako zisanzwe ntibyari byoroshye. Niyo mpamvu hakozwe ibidanzwe, ahitwaga Camp Kigali muri iyi minsi hahawe izina rya “AfDB meeting Village.” Izina Camp Kigali muraba muryibagiwe, abagana muri biriya bice mube muryimenyereza AfDB Meeting Village”.
Yakomeje avuga ko iyi nama ifite uruhare runini ku buzima bw’Igihugu, ariyo mpamvu u Rwanda ryiyemeje gukora ibishoboka byose ngo izagende neza.
Yasabye bayobozi mu nzego zitandukanye z’Umujyi wa Kigali gukora ibishoboka byose bakakira neza abazitabira iyi nama, nk’uko basanzwe bakira abashyitsi.
Amacumbi hafi ya yose muri Kigali azaba arimo abo bashyitsi
Ndayisaba yaboneyeho gusaba abatuye muri Kigali kwitwararika ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, kuko abazitabira iyi nama batazacumbikirwa mu mahoteri gusa, ahubwo bazaba bari no duce twose tw’umujyi ahari inzu zicumbikorwamo abashyitsi.
Yagize ati ”Abo bashyitsi ntimubabarire muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali gusa, ahubwo aho muzi hose hashobora kuba hari amacumbi akodeshwa bazayajyamo. Twarabaze ibyumba bishobora kwakira mu mujyi wa Kigali dusanga hari ibihumbi bibiri na magana inani kandi abashyitsi bamaze kwiyandikisha bamaze gusaga ibihumbi bibiri na magana atanu”.
Yakomeje avuga ko hari Abanyarwanda bagira umutima mwiza wo kwakira abashyitsi biyemeje gutanga inzu zabo zigakodeshwa, nazo zigacumbikirwamo abo bashyitsi.
Yasabye buri wese kwakira abo bashyitsi nk’ishusho y’URwanda baje kureba bose bashima, yongeraho gukomeza gusigasira ubwiza n’umutekano biranga Kigali.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ni Dr Donald Kaberuka ni Umunyarwanda watorewe kuyiyobora mu mwaka wa 2005 akongera gutorerwa kuba Perezida wayo indi manda y’imyaka itanu mu nama yateraniye Abidjan ku ya 27 Gicurasi 2010.



















TANGA IGITEKEREZO