00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Hagiye kwerekanwa bwa mbere filime “Goodness in Rwanda” ivuga kuri Jenoside

Yanditswe na

Ibambe Jean Paul

Kuya 20 April 2014 saa 04:03
Yasuwe :

‘Goodness in Rwanda’, ni filime mpamo ku mukino w’ikinamico wateguwe n’abanya-Canada, uvuga ku mahano yabaye mu Rwanda muri Mata 1994. Iyi filime ikazerekanwa bwa mbere muri Canada kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2014 ahitwa Carlton Cinema mu Mujyi wa Toronto. Goodness yanditswe na Michael Redhill yari ikinamico yakinwe bwa mbere mu mwaka wa 2005 aho yakinwaga n’itsinda Volcano Theatre, yari uyobowe n’intyoza mu kuyobora ikinamico Ross Manson. Mu mwaka wa 2009 uyu mukino waje (…)

‘Goodness in Rwanda’, ni filime mpamo ku mukino w’ikinamico wateguwe n’abanya-Canada, uvuga ku mahano yabaye mu Rwanda muri Mata 1994. Iyi filime ikazerekanwa bwa mbere muri Canada kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2014 ahitwa Carlton Cinema mu Mujyi wa Toronto.

Goodness yanditswe na Michael Redhill yari ikinamico yakinwe bwa mbere mu mwaka wa 2005 aho yakinwaga n’itsinda Volcano Theatre, yari uyobowe n’intyoza mu kuyobora ikinamico Ross Manson. Mu mwaka wa 2009 uyu mukino waje gutumirwa mu iserukiramuco ry’ubuhanzi ryaberaga mu Rwanda rizwi ku izina rya Arts Azimut.

Nyuma yo gukina iyi kinamico ahantu hatandukanye, abitwa Gord Rand na Tara Hughes, babiri mu banya-Canada bakinnye muri iyi kinamico bagize igitekerezo cyo gufata amashusho y’iyi kinamico ivuga kuri Jenoside mu gihugu yanabereyemo.

Ibi byatumye begera John Westheuser ari nawe wafashe amashusho ya filime Shake Hands With the Devil, igaragaramo Jenerali Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu mwaka w’1994, ngo abafashe gufata aya mashusho ashingiye ku ikinamico bari basanzwe bakina.

Rand umwe mu bakina iyi film, yatangaje ko kimwe mu byabateye gufata aya mashusho harimo kubahiriza ibyifuzo by’ababonye iyi kinamico bwa mbere.

Yagize ati: “Ubwo twakinaga muri Canada, abarebaga bavuze ibihugu byo mu Burengerazuba byaratereranye u Rwanda mu gihe rwari mu bwicanyi, banavuze ku kamaro k’ubuhanzi muri ibi bihe,…ubwo twayijyanaga muri Afurika (Mu Rwanda) habayeho ibindi biganiro biganisha ku kwibaza ni inde ufite uburenganzira bwo kubara inkuru y’abandi?.”

Rand yakomeje avuga ko aho bageraga hose babwirwaga ko byakabaye byiza muri uyu mukino habayeho no kuwinjizamo Abanyarwanda bo bahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo mu ntangiriro umukino utavugaga ku Rwanda by’umwihariko ahubwo ukavuga kuri jenoside muri rusange.

Nyuma yo gufata ikinamico igakorwamo filime, yaje kubona igihembo cya Audience Choice Award mu bihembo bya Reelworld 2013, yaje no kujyanwa muri Edmonton International Film Festival mu mwaka wa 2013 iza no gutwara igihembo cya Best Documentary ( Filimi mpamo nziza) y’umwaka wa 2014 mu iserukiramuco ryitwa ‘Thin Line Film Festiva’ ribera i Denton muri Texas.

Mu gihe Isi yose yifatanya n’ u Rwanda kwibuka ku nshuro ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze iyi filime bahisemo ko noneho bayereka abantu mu rwego rwo kurushaho kubwira Abantu amabi yabaye.

‘Goodness in Rwanda’ ikaba izerekanwa kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2014, ahitwa Carlton Cinema, ku muhanda 20 Carlton St., guhera saa kumi n’ebyiri na 15 na saa tatu na 45 z’umugoroba, buri gihe ikazajya ikurikirwa n’ibiganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages