00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside yimwe ubuhungiro

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 18 July 2013 saa 08:47
Yasuwe :

Umunyarwanda Jean Berchmans Habinshuti w’imyaka 58 y’amavuko uri muri Canada, akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho mu gihe cya Jenoside yari umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana. Ubu yaba agiye kwirukanwa muri iki gihugu nyuma yo kumenya ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego zishinzwe abinjira zo muri Canada, ziravuga ko Habinshuti yageze muri iki gihugu muri (…)

Umunyarwanda Jean Berchmans Habinshuti w’imyaka 58 y’amavuko uri muri Canada, akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho mu gihe cya Jenoside yari umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana. Ubu yaba agiye kwirukanwa muri iki gihugu nyuma yo kumenya ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego zishinzwe abinjira zo muri Canada, ziravuga ko Habinshuti yageze muri iki gihugu muri Nyakanga 2011, aho yahise asaba ubuhungiro, ariko nyuma biza kugaragara ko agomba kuvanwa muri iki gihugu kubera ko yari mu nzego zikomeye muri Leta y’u Rwanda mu gihe Jenoside yatangiraga.

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada, ziravuga ko Habinshuti yagiye mu nama ndetse akaba yaranafashije mu itegurwa rya Jenoside, yabaye tariki ya 2 Mata 1994. Iyo nama ifatwa nk’itangiriro rya Jenoside yahitanye Minisitiri Agatha Uwiringiyamana n’imbaga y’Abatutsi muri uwo mwaka.

Nyuma y’iminsi ine iyi nama ibaye, indege yari itwaye Perezida Habyarimana yararashwe aho yahise ikurikirwa n’iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Nyuma ya Jenoside muri Nzeri 1994, Habinshuti yagarutse muri Leta yagiyeho, nk’ushinzwe imibereho y’abaturage mu Biro bya Minisitri w’intebe nyuma ashingwa amakuru, ndetse akaba yaranabaye umudepite mu nteko nshinga mategeko y’u Rwanda kuva mu 1999 kugeza mu 2003.

Ubwo yari muri Kenya, Habinshuti yashatse kujya muri Canada mu mwaka wa 2005, ariko abahagarariye Canada muri iki gihugu bakomeje kumubwira ko atabyemerewe kubera yari mu nzego zikomeye muri Leta y’u Rwanda mbere ya Jenoside.

Nyamara nyuma yo kugerayo, Habinshuti yakomeje guhakana kugira uruhare muri Jenoside, ariko Inkiko zikaba zo zarasanze yari afite ubushobozi ndetse n’ingufu zikomeye muri Leta yakoze Jenoside no kuyitegura.

Inkiko kandi zivuga ko iyi nama Habinshuti yagiyemo mbere gato y’uko Jenoside itangira, yari ikomeye muri politike y’u Rwanda, iki kikaba ari na cyo gihe uwari Minisitiri w’intebe yatangiye guhindura ingabo, abo mu bwoko bw’Abahutu bakoresheje nk’ikimenyetso cya Coup d’Etat yari itangiye.

Iki cyemezo cyafashwe n’urwego rushinzwe abinjira ,abasohoka n’impunzi mu cyumweru gishize , ariko Habinshuti akaba yahise ashyira ubujurire bwe mu rukiko rw’Igihugu.

Itegeko rigenga ibyaha by’intambara muri Canada, rivuga ko abayobozi mu nzego zikomeye muri Leta y’u Rwanda mbere ya Jenoside, batemerewe kwinjira ku butaka bw’iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages