00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Car Free Zone ya Rubavu yimuriwe ahandi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 6 August 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Ibikorwa by’imyidagaduro byo mu mpera z’icyumweru bizwi nka Car Free Zone, mu Karere ka Rubavu, byasubukuwe mu isura nshya ndetse byimurirwa mu gace kabamo utubari kazwi nka ‘La Bamba’.

Hari hashize ibyumweru bibiri Car Free Zone ya Rubavu ihagaritswe kubera kubura ubwiherero. Ibi bikorwa byongeye gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu ndetse byegurirwa abikorera.

Nshimiyimana Jean-Aimé, uhagarariye abacuruzi barimo gutegura Car Free Zone ya Rubavu, avuga ko bimwe mu bibazo birimo kubura amazi n’ubwiherero byabonewe igisubizo.

Ibyo bibazo byagaragajwe birimo kubangamira abarwayi kuko aho Car Free Zone yaberaga hari hafi y’amavuriro, ubwiherero budahagije ndetse abacuruzi bagataka ko kubona amazi n’umuriro byari ingorabahizi.

Nshimiyimana yagize ati “Ubu hari amafaranga twemeje ko tuzajya twishyura agakemura ibyo bibazo byose mu buryo bwo kugira ngo abazajya batugana bazajye bahabwa serivisi nziza kandi zinoze.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Niyonsoba Mabete Dieudonné, yavuze ko hemejwe amafaranga ibihumbi 35 Frw azajya atangwa n’abacuruzi ngo akemure imbogamizi zagaragaye.

Ati “Amafaranga ibihumbi 35 Frw twaricaye tuganira n’abacuruzi kandi ni yo azajya avamo ayo gukodesha ubwiherero bwimukanwa, abazakora amasuku y’aho bazakorera, kwishyura abazarinda umutekano kugira ngo abazabasha kwitabira hazabe hizewe umutekano wabo.”

Car Free Zone mu Karere ka Rubavu yatangiye ku wa 15 Nyakanga 2022 ariko aho yabereye wasangaga abayitabiriye bagiye bihagarika ku bikuta, kuri za farumasi no ku bindi bikorwa by’ubucuruzi ku buryo byari byateje umwanda ukabije.

Car Free Zone izajya ibera La Bamba mu gace kazwiho kubamo utubari twinshi
Ubusanzwe yaberaga iruhande rw'isoko rya Rubavu ariko yajyanywe mu gace kabamo utubari twinshi
Car Free Zone ya Rubavu yajyanywe ahazwi nka 'La Bamba'
Aho Car Free zone yaberaga mbere hagaragaye ikibazo cy'umwanda
Hari hashize ibyumweru bibiri Car Free zone ihagaritswe i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages