Hari hashize ibyumweru bibiri Car Free Zone ya Rubavu ihagaritswe kubera kubura ubwiherero. Ibi bikorwa byongeye gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu ndetse byegurirwa abikorera.
Nshimiyimana Jean-Aimé, uhagarariye abacuruzi barimo gutegura Car Free Zone ya Rubavu, avuga ko bimwe mu bibazo birimo kubura amazi n’ubwiherero byabonewe igisubizo.
Ibyo bibazo byagaragajwe birimo kubangamira abarwayi kuko aho Car Free Zone yaberaga hari hafi y’amavuriro, ubwiherero budahagije ndetse abacuruzi bagataka ko kubona amazi n’umuriro byari ingorabahizi.
Nshimiyimana yagize ati “Ubu hari amafaranga twemeje ko tuzajya twishyura agakemura ibyo bibazo byose mu buryo bwo kugira ngo abazajya batugana bazajye bahabwa serivisi nziza kandi zinoze.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Niyonsoba Mabete Dieudonné, yavuze ko hemejwe amafaranga ibihumbi 35 Frw azajya atangwa n’abacuruzi ngo akemure imbogamizi zagaragaye.
Ati “Amafaranga ibihumbi 35 Frw twaricaye tuganira n’abacuruzi kandi ni yo azajya avamo ayo gukodesha ubwiherero bwimukanwa, abazakora amasuku y’aho bazakorera, kwishyura abazarinda umutekano kugira ngo abazabasha kwitabira hazabe hizewe umutekano wabo.”
Car Free Zone mu Karere ka Rubavu yatangiye ku wa 15 Nyakanga 2022 ariko aho yabereye wasangaga abayitabiriye bagiye bihagarika ku bikuta, kuri za farumasi no ku bindi bikorwa by’ubucuruzi ku buryo byari byateje umwanda ukabije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!