00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Car free zone yinjije agatubutse mu mifuka y’abacuruzi b’i Karongi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 July 2026 saa 09:09
Yasuwe :

Abacuruzi bo mu Karere ka Karongi bari mu byinshimo bidasanzwe kubera ubwinshi bw’abakiriya n’amafaranga baboneye mu bucuruzi bari gukorera mu muhanda wo mu mujyi wa Karongi wakumiriwemo ibinyabiziga, ugaharirwa ubucuruzi, ubusabane n’imyidagaduro ibizwi nka car free zone.

Iki gikorwa kibereye i Karongi ku nshuro ya mbere cyatangiranye n’ibirori by’ubwigenge bw’u Rwanda tariki 1 Nyakanga 2026.

Kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa sita z’ijoro, umuhanda unyura hagati y’inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Karongi nta binyabiziga biwukoresha, kuko haba hatewemo intebe, kontwari, ibyokezo n’imashini zikora ikawa buri wese afata icyo ashaka.

Abakunzi b’umuziki basusurutswa n’abahanzi batandukanye ariko abakunzi b’umupira w’amaguru nabo ntibibagiranye kuko hari herekanirwa imikino y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Canada, Amerika na Mexique.

Ndikumwenayo Simeon ufite ikigo NS Production kiri mu biri gutangira serivisi z’akabari yabwiye IGIHE ko abakiliya bakira bikubye inshuro 10.

Ati “Nkoze igereranya niba ku munsi nacuruzaga ikesi 1, ubu ndi gucuruza amakesi 10. Ku munsi nakiraga nk’abakiliya 15, ariko hano ndi kwakira abarenga 100 ku munsi. Byansabye ko ku bakozi 7 nakoreshaga nongeramo abandi 6, n’amafaranga ninjiza yiyongereye birukana”.

Seba Tuyishimire usanzwe afite akabari mu mujyi wa Karongi witabiriye Car free zone nk’umukiliya yavuze ko ubwinshi bw’abitabiriye bugaragaza ko ibi byishimo abaturage ba Karongi bari babikeneye.

Ati “Byageraga saa mbili z’umugoroba mu mujyi abantu bashizemo, mu kabari abakiliya bacu akenshi baba ari abagabo baje kureba umupira ariko hano urabona abana, abagore n’abagabo bitabiriye, biri kugera saa sita z’ijoro umujyi ucyuzuyemo abantu. Ari ibishoboka iyi car free zone yajya iba buri kwezi”.

Urimubenshi Aimable ufite iguriro rigezweho, Future Super market mu mujyi wa Karongi, ahashyizwe car free zone yavuze agereranyije abakiliya yakiraga ku munsi biyongereyeho abagera kuri 200.

Ati “Iki ni igisobanuro cy’imiyoborere myiza, tudafite umutekano ibi byishimo ntitwabigira”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Karongi, Ntwari Janvier, yavuze ko iyi car free zone bayiteguye ku bufatanye n’Akarere ka Karongi mu rwego rwo gufasha abaturage kwidagadura no gusabana.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko car free zone ya Karongi igamije iterambere ry’ubukerarugendo n’ubucuruzi ndetse ko izajya iba kenshi nk’uko abaturage n’abacuruzi babyifuza.

Ati “Kimwe mu biranga ubukerarugendo ni ukwishyira ukizana n’imyidadaduro. Ujya wumva abarwanya u Rwanda badafite n’impamvu, bavuga ngo mu Rwanda abaturage ntibishimye, ngo ntawe uvugana n’undi, ariko nawe wabyirebeye ko abantu bishimye”.

Mu gukomeza gufasha abaturage ba Karongi kwidagadura, ku munsi wo kwibohora hakinwe umukino wa triathlon n’isiganwa ry’abatwara ubwato bw’ingashya.

Abacuruzi b'i Karongi bashimye car free zone bavuga ko yatumye binjiza amafaranga aruta ayo basanze binjiza
IImiryango yafashe umwanya wo gusohokana ahashyizwe car free zone ya Karongi
Mu masaha akuze Karongi yari ikigendwa
Buri wese yabashije kwidagadura uko abishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages