Nk’uko bigenwa n’amategeko ya Kiliziya, buri Cardinal wese ashingwa imirimo runaka muri Guverinoma ya Papa. Cardinal Kambanda aherutse gushyirwa mu Kanama Gashinzwe Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika ku Isi (Congregation for the Evangelization of Peoples, CEP), aho azaba ashinzwe gukurikirana ikwirakwizwa ry’amahame n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika ku Isi yose (ibizwi nka Propaganda Fide).
Cardinal Kambanda ufite imyaka 62, yavuze ko yashimishijwe no gushyirwa muri aka Kanama, aho yiteguye kuzatanga umusanzu we kugira Ivanjiri igere kuri bose.
Yagize ati “Akanama k’Iyogezabutuma ni ryo shingiro ry’ibikorwa bya Kiliziya Gatolika kandi karebwa n’inshingano y’ibanze ya Kiliziya [yo kugeza Ivanjiri kuri bose]. Aka ni ko Kanama katoje kakanohereza ba misiyoneri muri Afurika ndetse n’ahandi ku Isi yose kugira ngo bigishe Inkuru Nziza y’Agakiza. Rero nejejwe no kuba ndi mu bayoboye ubwo butumwa kuri uyu munsi”.
N’ubwo Cardinal Kambanda yagizwe umwe mu bantu ba hafi ba Papa, ntibivuze ko azimukira i Vatican ku Cyicaro Gikuru cya Kiliziya, ahubwo azakomeza kuzuriza ubutumwa bwe mu Rwanda, dore ko asanzwe ari Arikiyepiskopi wa Kigali.
Cardinal Kambanda yavuze inshingano nshya yahawe n’ubundi zijyanye n’ubutmwa yari asanzwe akora muri Dioseze ya Kigali yari asanzwe ayoboye.
Yagize ati "Nshimishijwe cyane n’ubu butumwa kuko bunajyanye n’inshingano zanjye muri Arikidiyoseze ya Kigali kandi nzakomeza kuyikoramo”.
Cardinal Kambanda kandi yanavuze ko ubu butumwa bushya yahawe buzagirira akamaro Kiliziya y’u Rwanda, ati “Niba nahawe ubu butumwa nkomoka mu Rwanda, bivuze ko Kiliziya y’u Rwanda nayo ihindutse misiyoneri. Duhamagariwe kugira uruhare mu gutegura no kwigisha abamisiyoneri bazoherezwa mu bice bitandukanye by’Isi aho Inkuru Nziza y’Ijambo ry’Imana itaragezwa”.
Antoine Cardinal Kambanda ni we wa mbere ukomoka mu Rwanda ugeze ku rwego rwo kuba Cardinal mu mateka ya Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, imaze imyaka 120 igeze mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!