Ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Cecile Kayirebwa yatanze ubutumwa buhumuriza abayirokotse abinyujije mu ndirimbo yise UBUTUMWA.
Ubutumwa ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi zigize album ye Imyaka 20 Ishize, ikaba igizwe n’indirimbo yanditse mu bihe bitandukanye, mbere , mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo nk’uko yabitangarije IGIHE.
Kuri iyi album, niho hagaragara iyi ndirimbo yise Ubutumwa akaba yarayikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kugira ngo ifashe Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kurushaho kwiremamo icyizere no kwirinda guheranwa n’agahinda.
Cecile Kayirebwa yatugejejeho amashusho y’iyi ndirimbo ye anaboneraho umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda ko kwibuka abazize Jenoside bitarangirana n’icyumweru cy’icyunamo gusa ahubwo bikomeza mu gihe cy’iminsi 100. Nyuma y’iyi minsi ijana, Cecile ahamya ko kwibuka bigomba guhoraho kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
Aya mashusho y’iyi ndirimbo yafashwe kandi atunganywa na Producer Meddy Saleh, akaba yarafatiwe mu mujyi wa Kigali ahitwa Juru Park.
Dore amagambo agize indirimbo Ubutumwa ya Cecile Kayirebwa:
Iyi ndirimbo si amaganya
Iyi ndirimbo si amarira
Iyi ndirimbo ni yo kwibuka n’impamo
Ye baba we
Ye mana we
Iyi ndirimbo si amaganya
Dore imyaka yarikubye isaga icumi
Ngiyi ibumbye makumya
Makumyabiri n’impamo
Ye baba we
Ye mana we
Iyi ndirimbo ni ubutumwa
Ngo iyo agira akanya gato
Aba yarabyivugiye n’impamo
Ye baba we
Ye mana we
Iryavugwaga ngiryo ryaratashye
Ya jenoside yabaye impamo
Ye baba we
Ye mana we
Ngubwo ubutumwa
Ejo ntagira ntya nkiyandurukira
Nkaba ntengushye uko ngana uku
Ye baba we
Ye mana we
[Inyikirizo]
Ngo murabeho, ngo murabeho
Ngo murabeho musigare amahoro
Ngo muramenye ntimuzabe imbwa
Umugambi ni umwe: urukundo rw’u Rwanda
No kuzahora mwibuka
Ndumva imirindi, ndumva amasasu
Ndumva induru n’imiborogo
Abana bararira abandi barataka we
Ayiwe mbagire nte
Ye baba we
Ye mana we
Murabeho se babyeyi mwambyaye
Urabeho se mukunzi twabyaranye
Abana beza basa n’iwabo
Ubamenye nabo bazakumenyere
Ye baba we
Ye mana we
Ndabona ibyuma uko birabya indimi
Ndabona imihoro, ndabona amahiri
Imihini isonga abagihirita
Ngayo amashoka yashotse rubanda
Bashinyitse amenyo bakanuye amaso
Baramena amaraso nk’abayavoma
Cyangwa se uboshye amazi y’umugezi
Ye baba we
Ye mana we
Murabeho se bavandimwe banjye
Murabeho namwe nshuti twabanye
Twasangiye akabisi n’agahiye
Umugambi ni umwe: urukundo rw’urwanda
No kuzahora mwibuka
[Inyikirizo]
Ngo murabeho, ngo murabeho
Ngo murabeho musigare amahoro
Ngo muramenye ntimuzabe imbwa
Umugambi ni umwe: urukundo rw’urwanda
No kuzahora mwibuka
Ndarushye kurara mbunda bunda
Ndarushye kwihisha uboshye igisambo
Ndarushye ibihuru n’ibishugunda
N’amahwa ampanda anshishimura
Ndarushye kurara butunda
Munsi y’urugo iwanjye
Ndarushye iyi nyota, ndarushye iri rungu
Ndarushye ubu bwoba
Ndarushye uyu mujinya n’aka gahinda
Ngabo baraje nduhuke
Ye baba we
Ye mana we
[Inyikirizo]
Ngo murabeho, ngo murabeho
Ngo murabeho musigare amahoro
Ngo muramenye ntimuzabe imbwa
Umugambi ni umwe: urukundo rw’urwanda
No kuzahora mwibuka
Iryavugwaga ngiryo ryaratashye
Ya genocide yatwahutsemo
Ye baba we
Ye mana we
Ndumva urupfu runjyana runjyana
Nabwo ubuzima buncika buncika
Ye baba we
Ye mana we



















TANGA IGITEKEREZO