Abacungagereza barindwi bari muri Centrafrique bayobowe na SSP Murenzi Alex, nibo bambitswe iyi midali kuri uyu wa Mbere, nk’uko byatangajwe n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, binyuze ku rukuta rwa Twitter.
Mu bikorwa by’aba bacungagereza uretse gucunga gereza harimo no gutanga ubumenyi ku nzego z’amagereza muri icyo bihugu.
Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary yabwiye IGIHE ko kuba aba bacungagereza bambitswe imidari bisobanuye ubunyamwuga bubaranga.
Yagize ati “Bivuze ko abacungagereza b’u Rwanda bageze ku rwego mpuzamahanga mu mikorere yabo, ikindi kandi bigaragaza ko n’ubunyamwuga buba buri kurwego rwishimirwa n’ababahaye imidari. Urumva rero ni ishema ry’u Rwanda.”
Abacungagereza 17 nibo bari mu butumwa bw’amahoro, aho bari mu bihugu bya Haiti, Sudani y’Epfo, Darfur na Centrafrique.
























TANGA IGITEKEREZO