00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 February 2017 saa 07:28
Yasuwe :

Mu gihe abanyarwanda bose kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, bifatanyije n’abaturage b’icyo gihugu mu muganda.

Uyu muganda wabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui, mu gace kitwa M’poko kari mu karere ka 8 (8 eme arrondissement), abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bawitabiriye bakaba bakoze ibikorwa byo kwita ku isuku no kurengera ibidukikije.

Muri ibyo bikorwa harimo gusukura imihanda n’imiyoboro y’amazi iba ku mihanda no mu bice bigize Bangui ndetse no gutoragura amashashi aba yajugunywe muri iyo miyoboro y’amazi.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muganda, harimo umuyobozi w’akarere ka 8 witwa Dekaie Elizabeth, na Chief Superintendent of Police (CSP) Benoit Nsengiyumva, wari uyoboye abapolisi b’u Rwanda.

Ubusanzwe, umuganda ni umuco w’abanyarwanda, aho abaturage n’abayobozi ku nzego zose ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo kubakira abatishoboye, gusana imihanda, kurengera ibidukikije n’ibindi bikorwa byinshi.

Elizabeth yashimiye abapolisi b’u Rwanda batangije iki gikorwa cy’umuganda, anasaba abaturage bo muri ako karere gufatira urugero ku bapolisi b’u Rwanda by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange, na bo umuganda ukaba umuco wabo.

Yanashimye uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Centrafrique, uko bitanga mu kazi bashinzwe bakanagira uruhare mu bikorwa by’iterambere, mu by’ubumwe n’ubwiyunge muri iki gihugu.

Yavuze ati ”Iki gikorwa ni icy’agaciro kandi ni ingenzi kuri twe, kirerekana umuco w’ubufatanye, ubwiyunge n’amahoro bigamije guhindura igihugu cyacu kikaba cyiza ndetse n’abaturage bagituye.”

Chief Supt. Nsengiyumva yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima, ababwira ko abanyarwanda bamaze kuyigira umuco, kandi ikaba ari imwe mu ndangagaciro zabo, ikaba ituma birinda indwara ziterwa n’umwanda, zaba izishobora kubafata bo ubwabo cyangwa abaturage muri rusange, iyo birinze izo ndwara rero bituma bagera ku iterambere rirambye.

Muri Centrafrique hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 450, muri bo harimo amatsinda abiri yitwa Formed Police Unit (FPU), n’irindi rimwe ryitwa Protection Support Unit (PSU), buri ryose rikaba rigizwe n’abapolisi 140.

Abapolisi b'u Rwanda muri Centrafrique mu bikorwa by'umuganda hamwe n'abaturage baho
Ibikorwa by'umuganda byibanze ku kubakira abatishoboye, gusana imihanda, kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages