00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Ikigo gitunganya ibyavuye mu matora cyakongotse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe gutunganya amakuru ajyanye n’amatora muri Repubulika ya Centrafrique (ANE) cyibasiwe n’inkongi hasigaye ibyumweru bike ngo habe amatora asigaye arimo ay’abadepite, ay’inzego z’ibanze n’uturere ateganyijwe ku wa 25 Ukwakira.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026.

Uyu muriro watangiriye mu nyubako nini y’iki kigo gishinzwe gutunganya amakuru y’amatora, nyuma y’uko abakozi bari bamaze kuyivamo.

Abashinzwe kuzimya inkongi bari kumwe n’abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, MINUSCA n’abashinzwe kurengera abaturage bafatanyije gucubya ubukana bwawo.

ANE yatangaje ko hangiritse byinshi. Nk’igisenge cy’inyubako cyangiritse cyane, mu gihe inkuta ziyashije kubera umuriro. Ibiro bitandukanye, ibyumba, ibikoresho ndetse n’ububiko bw’amadosiye atandukanye na byo byangiritse.

Perezida wa ANE, Mathias Barthélemy Morouba, yavuze ko byinshi mu bikoresho by’ingenzi byangiritse, “Ububiko bwose bwa ANE, icyumba cyacapirwagamo urutonde rw’abatora, imashini zisoza inyandiko, scanners ndetse na mudasobwa nshya zigera kuri 70 byahiye. Ku bw’amahirwe ni uko twashoboye kurokora server irimo dosiye z’amatora.”

Nubwo impamvu nyayo yateye uyu muriro itaramenyekana, bamwe mu babonye ibyabaye bakeka ko ushobora kuba waratewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Hari n’abavuga ko iki kigo gishobora kuba cyaratwitswe nkana kigamije kwangiza ibikoresho cyangwa amakuru, ariko ANE ntirabyemeza.

Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ababigizemo uruhare.

Hagati aho, haracyari impungenge ku ngaruka iki kiza gishobora kugira ku matora ateganyijwe. Icyakora, ubuyobozi bwa ANE bwatangaje ko nubwo ibyangiritse ari byinshi, amatora azakomeza kuba nk’uko byari biteganyijwe.

Morouba yagize ati “Amatora azaba ku wa 25 Ukwakira. Amakuru yabitswe kuri server, ku buryo dushobora gutegura amatora nta kibazo gikomeye.”

Ni ku nshuro ya kabiri mu mezi atandatu gusa ikigo cya ANE gitunganyirizwamo amakuru y’amatora cyibasiwe n’inkongi nyuma y’indi yangije ibikoresho by’iyi nyubako mu mezi atandatu ashize.

Ikigo cyo muri Centrafrique gitunganya ibyavuye mu matora cyakongotse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages