00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe ubunyamwuga buziranga

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la victoire

Kuya 18 January 2016 saa 07:18
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ingabo za Loni (Minusca) zishinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique, bwambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda (Rwabatt2) kubera umuhate mu kazi, ubunyamwuga n’ikinyabupfura kibaranga mu kazi ko kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Ibirori byo kwambika ingabo z’u Rwanda imidari byayobowe na Ambassaderi Diane Corner, wungirije intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni kuri uyu wa 16 Mutarama 2016 mu kigo cya gisirikare cya Socatel Mpoko giherereye mu Murwa mukuru Bangui.

Asoma ubutumwa bwa Minusca, Lt Col Mensah, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kuba zaraburijemo igitero cyagabwe ku ngoro y’umukuru w’igihugu ku wa 28 Nzeri 2015. Icyo gihe abigaragambya bagerageje gufata ingoro ya Perezida Catherine Samba Panza ubwo yari yagiye mu butumwa bw’akazi hanze. Ingabo z’u Rwanda zabyitwayemo neza ziburizamo uwo mugambi.

Ati “Mwahagaze kigabo murinda inzego z’igihugu ndetse n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Kuri ubu inzego zose ziratekanye kandi zirakora neza. Mwarakoze kubw’ibikorwa by’indashyikirwa mwagaragaje”.

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe kuba zaragaragaje ubunyamwuga

Mu bandi bitabiriye ibyo birori harimo Minisitiri muri Perezidansi muri Centrafrique, Charles Kenguembat, Umuyobozi w’ingabo za Minusca Maj Gen Balla Keita, n’abandi bayobozi batandukanye barimo abaturage n’abandi bari batumiwe, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru rwabitangaje.

Abayobozi bakomeye mu ngabo za Loni bari bitabiriye ibyo birori
Ubuyobozi bw’Ingabo za Loni (Minusca) zishinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique, bwambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages