Iki gihembo iyi hoteli yagihawe ku itariki 22 Werurwe 2024 ubwo habaga umuhango wo guha impamyabushobozi abasoje amasomo yabo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya KETHA.
Iyi hoteli yashimiwe kuba ifasha abanyeshuri bahakorera imenyerezamwuga guhuza neza ibyo bize mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi ndetse abitwaye neza ibaha akazi, abandi ikababera umuranga mwiza wo kukabona mu yandi mahoteli.
Abarangije amasomo muri KETHA bakoreye imenyerezamwuga muri Century Park, bavuze ko iyi hoteli yababereye ahantu heza ho kwigira byinshi mu buryo bw’umwihariko ndetse binabafungurira amarembo.
Sibomana Dieudonne yagize ati “Nakoreye imenyerezamwuga muri Century Park ariko ni ahantu heza baradukurikiranaga kuva tuhageze kugeza dusoje. Hari ibindi bigo ukoreramo imenyerezamwuga ugasanga ibyo wize si byo baguhaye gukoramo ariko hano baradufashihje tuhakura ubumenyi bufatika twajyana n’ahandi. Ikindi nge nagiriwe n’ikizere bampa akazi ubu natangiye kuhakora”.
Izere Anik yagize ati “Muri Century Park nahakoreye imenyerezamwuga ariko ni hoteli nziza cyane nashishsikariza buri muntu kuhagera akirebera. Bagira isuku, batanga serivise nziza zinogeye abakiliya bakora ibintu mu buryo bw’umwihariko. Ubumenyingiro nahakuye ndahamya ko buzatuma ntatinda ku isoko ry’umurimo”.
Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi muri Century Park, Nshimiye Emmy, wakiriye iki gihembo, yavuze ko nka hoteli bibatera ishema kuba ibyo bakora bihabwa agaciro ndetse no kuba hari itafari bashyira ku iterambere rya serivisi z’amahoteli mu Rwanda no kurwanya ubushomeri muri rusange.
Yahishuye ko uretse gufasha abanyeshuri gukora imenyerezamwuga neza no guha akazi bamwe muri bo hari n’andi mahirwe iyi hoteli iri kubateganyiriza avuye ku bufatanye bafite n’ikigo gifasha abagore n’abakobwa bize iby’amahoteli kubona imenyerezamwuga muri Qatar na Dubai.
Ati “Icyo kigo dufitanye imikoranire yo koherezayo abakozi bacu bagahabwa amasomo mu gihe cy’imyaka ibiri ariko turateganya no kongeramo abanyeshuri bakorera imenyerezamwuga iwacu kugira ngo babone ayo mahirwe kuko ubwo bumenyi na bo barabukeneye”.
Century Park Hotel and Residences yatangiye gukora mu 2014 ikaba ihereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Itanga serivisi zinyuranye haba amacumbi, iz’imyidagaduro, ahabera inama n’ibindi birori, igikoni mpuzamahanga n’izindi nyinshi.







Ibitekerezo 0