00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CESTRAR yatangaje ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abakozi mu bigo by’abikorera

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 13 February 2015 saa 08:20
Yasuwe :

Ibi ni ibyaragaragajwe n’inyigo yakozwe n’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR: Centrale des Syndicats des Travailleurs du Rwanda/Rwanda Trade Union Confederation) nk’uko byagarutsweho mu nama yo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2015, yahuje abakozi n’abakoresha hamwe abahagarariye amasendika.

Eric Manzi umuyobozi wa CESTRAR, yavuze ko inyigo yakorewe mu bakozi bo mu Turere 25 mu Rwanda, basanze hari ibibazo byinshi bigenda bigaruka, birimo abakozi batagira amasezerano y’akazi, abirukanwa mu buryo budakurikije amategeko, abadahabwa ikiruhuko cy’umwaka n’ibindi bibazo bishamikiye ku kuba badafite amasezerano y’akazi, birimo kutagira ubwinshingizi, gukora amasaha y’ikirenga n’ibindi bibazo.

Manzi yagize ati “Ibibazo byinshi bigaragara mu bikorera, kubera ko muri Leta amategeko mu by’ukuri arakurikizwa, uretse ko ukoze iperereza ukajya muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, usanga na ho hari amakimbirane hagati y’abakozi na Leta.”

Eric Manzi Umuyobozi wa CESTRAR

Yakomeje avuga ko kuba abakozi batazi amategeko, bituma batamenya uburenganzira bwabo, ngo babuharanire, kwibumbira mu masendika agerageza kubavuganira, na byo ngo abakoresha bakaba batabishaka.

Manzi avuga ko umukozi aba akwiye gushyikirana n’umukoresha bagakorana ntawe uryamiye undi, ibi bikaba binajyanye n’insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Uburenganzira bw’umukozi n’imishyikirano rusange, imbarutso yo kongera umusaruro w’ikigo no kuzamura imibereho myiza y’abakozi”.

Ugushyikirana kw’umukozi n’umukoresha gushingiye kandi ku mahame y’uko abantu bafite ubwisanzure, kwivuganira no kwishyirahamwe bagaharanira inyungu zabo, kandi hashingiwe ku mahame ya Demokarasi aho buri muntu afite ubwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza no gusaba icyo ashaka igihe cyose abifitiye uburenganzira.

Manzi yakomeje agira ati “Umuntu ntagurwa, ariko umukoresha agura ubumenyi n’imbaraga umukozi yazanye. Icyo gihe umukozi ashyikirana n’umukoresha, bakumvikana uko bazakorana n’umushahara azahabwa. Ibyo ni ibiganiro hagati y’abantu babiri.”

Gusa ariko ngo si ko bigenda, n’aho bigenze bityo akenshi ibyo baganiriye ntibyubahirizwa, kuko usanga mu gihe abo bantu bombi bagirana ibiganiro, umukozi nta ngufu aba afite mu gufata ibyemezo.

Ati “Kubera ko umukoresha ari we uba ufite imbaraga mu byemezo bifatwa, akenshi ni we uba ufite ijambo rikuru. Umukozi kubera ko aba ashaka akazi, akemera ibyo umukoresha amutegetse n’ubwo byaba bizamubangamira mu kazi.”

Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo

Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yavuze ko mu Rwanda hashyizweho ihuriro rihuza abakozi n’abakoresha n’amasendika, bahurira hamwe bakaganira ku bibazo bijyanye n’umurimo muri rusange.

Yagize ati “Muri iryo huriro ni ho bumvikana ibijyanye n’amategeko agenda umurimo…hari intambwe nziza imaze guterwa hamwe na leta. Kandi muri iyi nama havuzwe uburyo bwo gukomeza kubaka ubushobozi, abakozi bakamenya ibijyanye n’uburenganzira bwo mu by’umurimo, n’abakoresha bakamenya uburenganzira bw’umukozi.”

Mu mwaka wa 2011, iby’ingenzi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku makimbirane yakiriwe n’abagenzuzi b’umurimo mu turere 25, hagaragajwe ko amakimbirane yavutse ku murimo, ayashoboye gukemurwa mu buryo bw’imishyikirano agera ku 1713, mu gihe ayajyanywe mu nkiko yari 280 gusa.

Ifoto y'urwibutso ku bari bitabiriye inama

Mu 2011-2012, binyuze mu bwumvikane, ishami rishinzwe amategeko muri CESTRAR ryakemuye ibibazo 1,119. Harimo ibijyanye no kutubahiriza amasezerano yagizwe n’impande zombi, kutishyurwa no kudahabwa ikiruhuko cy’umwaka, amasezerano y’umurimo atanditse uko biteganywa n’amategeko no kutubahiriza ibirebana n’Ubwiteganyirize.Ibibazo bijyanye no kutishyurwa imishahara byari kuri 73%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages