Ku wa 16 Ukuboza 2018 mu masaha y’umugoroba nibwo abagizi ba nabi bagabye igitero ku modoka eshatu mu Murenge wa Kitabi, bakazitwika.

Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zijyana kwa muganga abakomeretse ndetse zigarura abaturage 74 bari bashimuswe. Muri icyo gitero abaturage bane b’u Rwanda bitabye Imana, Ingabo z’u Rwanda zica batatu mu bari bagabye igitero, abasigaye bahungira i Burundi.

Kuri uyu wa Kane CG Gasana yari mu Murenge wa Kitabi mu kwifatanya n’abahinzi n’abakozi b’uruganda Kitabi Tea Company, bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi.

CG Gasana yavuze ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’inkengero zayo ubu bitekanye, abasaba gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere baharanira kugira imibereho myiza.

Yashimye inzira y’iterambere barimo, abasaba kwirinda urucantege n’ibihuha bishobora kubasubiza inyuma mu iterambere.

Ati “Dufite inzego z’umutekano twizera, zirahari ziradufasha kugira ngo zikurikirane neza ntibizongere kuba. Turasaba n’abaturage kujya batanga amakuru ku washaka kubinjirira batamuzi. Dukore akazi kacu, amakuru tuyatangire ku gihe tuyahe inzego z’umutekano zikore akazi kazo.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bwakomeje kubaranga mu gukorana neza n’inzego z’umutekano, abasaba kubikomeza.

Yatanze urugero ati “Hano higeze kuba ibihe by’abacengezi, dukorana namwe neza turabanesha baragenda, uwasagutse aragenda.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kitabi baganiriye na IGIHE bavuga ko bazakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga.

Biyemeje gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, igihe cyose baketse ko hari igishobora guhungabanya umutekano wabo.

Guverineri Gasana yasabye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no kuwubungabunga
Guverineri Gasana yasabye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no kuwubungabunga
Abatuye mu Murenge wa Kitabi bavuga ko bazakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga
Abatuye mu Murenge wa Kitabi bavuga ko bazakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga
Bamwe mu bahinzi b'icyayi n'abakozi b'uruganda Kitabi Tea Company bateze amatwi Guverineri CG Gasana Emmanuel
Bamwe mu bahinzi b'icyayi n'abakozi b'uruganda Kitabi Tea Company bateze amatwi Guverineri CG Gasana Emmanuel

[email protected]