00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CG Gasana yasangije urubyiruko imvugo ‘kwihangana undi munota’ yaranze RPA ibohora igihugu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 January 2019 saa 04:54
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yagiriye inama urubyiruko yo gukorera hamwe no kudacika intege, ababwira ko ari byo bizabafasha kugera ku cyo biyemeje nk’uko byagenze ku ngabo za RPA-Inkotanyi zibohora igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yasozaga itorero ry’Intore z’Inkomezabigwi ryitabiriwe n’abanyeshuri 906 bo mu Karere ka Huye basoje amashuri yisumbuye.

Izo ntore zari zakoraniye kuri Sitade Kamena mu Karere ka Huye zagaragaje byinshi zatojwe mu gihe cy’iminsi ine zimaze birimo gukunda igihugu, gukorera hamwe no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari.

Bagaragaje ko ibyo batojwe bigiye kubafasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragara aho batuye birimo ingo zitagira ubwiherero, imirire mibi n’ibiyobyabwenge.

Ingabire Diane yagize ati “Icya mbere nigiye hano ni akamaro ko gufatanya n’abandi. Ibyo twiyemeje tugiye gukemura ni ugushyira hamwe tukubakira ubwiherero ingo zitabufite mu midugudu dutuyemo.”

Niyomugaba Augustin yagize ati “Tugiye no gufatanya kurwanya ibiyobyabwenge duhereye ku nshuti zacu zibikoresha.”

Mu mihigo urwo rubyiruko rwahize harimo no gusubiza mu ishuri abana barivuyemo no gukumira amakimbirane agaragara mu miryango.

CG Gasana yababwiye ko nibakorera hamwe ntibacike intege ari bwo ibyo bahize byose bazabigeraho, abasangiza imvugo ‘kwihangana undi munota’ yaranze ingabo za RPA Inkotanyi zibohora igihugu.

Ati “Intore ni yayindi yihangana nibura undi munota. Iyo byakomeye ukomeza kwihangana, no ku rugamba byabaga bikomeye abantu bakihangana, wajya kubona ukabona umwanzi yahunze; ugatera akaruru ngo ‘Umwanzi yahunze’. Namwe rero mu kazi kanyu gasanzwe, mugomba gukora gutyo kugira ngo mugere ku cyo mwiyemeje.”

Imibare iheruka gutangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, yerekana ko habaruwe imiryango 10 756 ifite ikibazo cy’ubwiherero harimo igera ku 1 727 itabufite na mba n’indi 9 029 ifite ubutujuje ibyangombwa.

Mu mujyi wa Huye kandi hagaragara umubare munini w’abana bato bataye ishuri birirwa bazerera mu muhanda.

Urubyiruko rusoje itorero ry’Inkomezabigwi rusabwa gutanga umusanzu mu gukemura ibyo bibazo.

Mu Karere ka huye hose hatorejwe Intore z’Inkomezabigwi zigera ku 1 425 zitorezwa kuri site enye.

Zatojwe n’abatoza 76 bari mu byiciro bitatu bigizwe n’abasivile, abasirikari n’abapolisi.

Abagera kuri 906 basoje Itorero ry’Intore z’Inkomezabigwi ryahuje abanyeshuri bo mu Karere ka Huye basoje amashuri yisumbuye.
Inkomezabigwi mu Karere ka Huye ziyemeje gukemura ibibazo birimo kuvana mu muhanda abana bazerera
Inkomezabigwi zagaragaje ko zatojwe no kugendera kuri gahunda nta gusobanya
Intore z’Inkomezabigwi ziyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragara muri sosiyete
Intore z'Inkomezabigwi mu Karere ka Huye zerekanye imyitozo izazifasha gukemura ibibazo biri muri sosiyete birimo kubakira ubwiherero ingo zitabufite
Intore z'Inkomezabigwi zahawe n'umwanya wo kwidagadura zicinya akadiho
Zatojwe n’abatoza 76 bari mu byiciro bitatu bigizwe n’abasivile, abasirikari n’abapolisi.
Abahagarariye intore z’Inkomezabigwi bageza imihigo biyemeje ku bayobozi n'abatoza
Bagaragaje byinshi batojwe birimo n'ibiranga umuco nyarwanda
Bamwe mu batoza b'Intore z'Inkomezabigwi zatorejwe mu Karere ka Huye
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yagiriye inama urubyiruko yo gukorera hamwe no kudacika intege

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages