00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Abaguze amatike ntibabashe kwinjira ku mukino ufungura bagiye gushumbushwa

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 17 January 2016 saa 11:38
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle yatangaje ko habayeho ibiganiro n’ababishinzwe kugira ngo abafana batabashije kwinjira muri stade ku mukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire kandi baguze amatike bashumbushwe.

Uyu mukino ufungura wari witabiriwe ku buryo budasanzwe ku buryo hari ahantu batabashije kwinjira muri Stade Amahoro kandi bafite amatike bigatuma bawukurikiranira hanze bumva radiyo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle abinyujije ku rubuga rwa twitter, yatangaje ko yaganiriye n’ababishinzwe kugira ngo abahuye n’icyo kibazo babashe gushumbushwa.

Yagize ati: “Twavuganye n’ababishinzwe barashaka uko ababuze imyanya ku munsi wa mbere wa CHAN bazashumbushwa.”

Yanakomeje ashimira abatarabashije kwinjira ariko bakagira ukwihangana, ati: “Abitabiriye imikino itangiza CHAN kuri Stade Mahoro bakabura imyanya, turabashimira kwihangana.”

Benshi mu bafana batabashije kureba umukino kandi bari bafite amatike batashye bijujuta cyane bibaza uburyo umuntu yishyura serivisi ariko akagenda atayihawe ibintu bamwe bavugaga ko ubundi bidasanzwe mu Rwanda.

Ubusanzwe stade Amahoro ijyamo abafana ibihumbi 25, yuzuye saa saba maze abari bakiri ku mirongo babwirwa gusubira mu rugo bakajya kuwukurikirana ku ma televiziyo.

Mu bafana batabashije kwinjira harimo abari baguze amatike y’ibihumbi 10000, ibihumbi 2000 ndetse n’abari bafite aya Magana atanu ari nabo bari benshi cyane.

Hari abafana batahiye ku mirongo batageze muri stade
Stade Amahoro yari yuzuye bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages