00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chancen n’abafatanyabikorwa bayo bishimiye umusanzu batanga mu burezi

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 25 March 2025 saa 07:05
Yasuwe :

Umuryango Chancen International wishyurira abanyeshuri hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, bahujwe no kunoza imikorere mishya, bishimira umusanzu batanga mu burezi kuva ushinzwe.

Taliki 20 Werurwe 2025, muri Nobleza Hotel, Chancen International yahuje abafatanyabikorwa bayo baturuka mu bigo by’amashuri 11, baganira ku byagezweho, basangira amasomo yavuye mu bikorwa byabo ndetse banategurira hamwe ibikorwa by’igihembwe gikurikiraho.

Muri iyi nama hanagarutswe ku ntambwe imaze guterwa mu gufasha abanyeshuri kubona amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.

Mu byishimiwe harimo kuba Chancen International ikomeje kuba umusemburo w’impinduka mu burezi, aho kuva mu 2018 imaze kwishyurira abanyeshuri 4,059 mu Rwanda gusa, binyuze mu bufatanye bwiza n’ibigo by’amashuri.

Umuyobozi ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Chancen International, Ariane Niyonsaba, wagurutse ku mbaraga ziva mu bufatanye bwabo n’ibigo, yanagarutse ku bigenderwamo babihitamo.

Ati “Tureba ibigo twakorana dushingiye ku bushobozi bwabyo mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, tukareba niba ababyizemo bizerwa bagahabwa imirimo, kugira ngo tumenye neza ko abo Chancen igiye kwishyurira bazashobora kubona imirimo izabafasha kwiteza imbere.”

Abitabiriye bishimiye iyi mikoranire ikomeje kugira ingaruka nziza ku burezi no ku bukungu bw’igihugu, kuko ubwiyongere bw’urubyiruko rushoboye ku isoko ry’umurimo, bwongera n’amahirwe menshi yo kubona imirimo, iterambere ryabo rikihuta.

Chancen International ishimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo ku bwitange bagira mu gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, kunoza imyigire y’abanyeshuri, no kubaka iterambere rirambye ry’urubyiruko.

Abanyamuryango n’abafatanyabikorwa bashimangiye ubufatanye bwabo, bavuga ko bakataje mu guhuza imbaraga bubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda, ndetse no guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu burezi.

Umuyobozi Ushinzwe Abafatanyabikorwa muri CHANCEN International, Ariane Niyonsaba, avuga ko mu guhitamo ibigo bakorana bareba ku bushobozi bwabyo mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages