00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charles Habonimana yasangije abato ubuhamya bw’ubuzima bukomeye yanyuzemo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 September 2023 saa 08:54
Yasuwe :

Si kenshi abayobozi b’ibigo bikomeye bavuga ku buzima bwabo bwite n’ibyo banyuzemo mbere yo kuba abo bari bo. Nyamara iyo batinyutse kubuvuga usanga harimo isomo rikomeye ku bakiri bato baba batekereza ko abari mu myanya ikomeye bavutse mu miryango ikomeye cyangwa bahoranye icyo gitinyiro.

Ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Abanyeshuri bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation mu muhango wabereye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibibuga by’Indege, Habonimana Charles yasangiye abato ubuzima bushaririye yanyuzemo agamije kububakamo icyizere.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.

Iri huriro ryari ribaye ku nshuro ya 13 ryahurije hamwe abanyeshuri 787 bari hagati y’imyaka 12 na 18. Bahawe impanuro n’amasomo atandukanye y’ubuzima yunganira ayo basanzwe babona mu mashuri.

Habonima Charles yasangije abari bitabiriye uyu muhango, urugendo rwe akiri muto n’uko yaherekejwe na Imbuto Foundation muri gahunda zitandukanye.

Ati “Iyo ufashe neza ubuzima bwawe, ukabuha intego ugera kure, nubwo nziko aho ngomba kugera ntaragerayo ariko ngeze kure. Ntabwo twavuga iterambere tutabanje kureba inyuma yacu aho tuvuye.”

Yagaragaje ko mu 1995 kugeza ubwo inkunga ya mbere ya Imbuto Foundation yatangwaga mu 1998, abana bahabwaga ubufasha babaga bafite icyemezo cyo gufashwa cya komini cyabaga cyanditseho ko ari icy’ubutindi nyakujya.

Ati “Ariko wasangaga n’umwana w’umwarimu ashaka cya cyangombwa cya nyakujya. Niho twaganiriye ko ejobundi MINALOC ivuze ko itazongera gushingira ku byiciro by’ubudehe mu gutanga serivisi usanga hari abantu bari kwibaza ngo tuzabaho dute, ariko ntabwo ubukene ari karande cyangwa isezerano kuri twe.”

Yasabye urubyiruko guhora ruharanira ko muri benshi ruza ku isonga no kugendera ku mahame mazima yo kubaka ubuzima.

Ati “Nonese niba abayobozi bacu batiyandarika ngo batuyobore muri uru rugendo kandi tukaba tuvuga ko dushaka kuba nk’uko abatuyobora bameze tukaba twibereye ahacururizwa inzoga, kuri internet twiyandarika ibyo tuzabigeraho?”

Guhera mu 2006, Habonimana yanyuze muri porogaramu zitandukanye za Imbuto Foundation bahugurwa ku bintu binyuranye birimo no gucunga neza amafaranga nubwo ntayo bari bafite ariko ubumenyi bahawe bwarabafashije.

Yasobanuye uko bagenzi be babanaga bamwitaga nzapfaruzungu kubera uburyo yumvaga yifuza kugera ku kintu cyiza cyose gishoboka.

Mu 2008 nibwo yatangiye kubaka inzu kugera ubwo mu 2010 yashatse umugore ariko ya nzu atarayuzuza.

Ati “Mu 2010 nibwo nakoze ubukwe, make yasagutse kuyo badutwerereye nyaguramo inzugi n’amadirishya, duhita tuyijyamo nta birahuri birimo dushyiramo ibikarito.”

Yavuze ko nubwo benshi bazi ko Jenoside ari yo yaremereye abayirokotse ariko n’ubuzima bwa nyuma yayo butari bworoshye.

Habonimana yakuriye mu kigo cy’impfubyi ndetse igihe kiza kugera agisohokamo kubera ubwiyongere bw’abana benshi bifuzaga gufashwa.

Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Ibibuga by'Indege, Charles Habonimana yagaragaje uko yabaye mu nzu itagira ibirahure ari umugeni
Ni igikorwa cyitabiriwe n'urubyiruko rurenga 700 rwo hirya no hino mu gihugu

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Igena Sage


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages