Nyuma y’ibitero byibasiye u Bufaransa mu minsi ishize, ku cyumweru tariki ya 8 i Paris hateraniye imbaga y’abantu babarirwa muri miliyoni hafi eshatu ushyizemo n’abari mu yindi Mijyi, bunamira abaguye mu gitero kuri Charie Hebdo, banamagana icyo gikorwa cy’urugomo rukabije.
Ibi byatumye abanyamakuru hirya no hino ku isi babivugaho cyane, aho bagira bati “uru rugendo rw’almahoro rwabaye igikorwa cyanditswe mu mateka y’u Bufaransa n’ay’Isi muri rusange.”
Umunyamakuru Christophe Giltay uzwi cyane mu isesengura-nkuru akaba ahagarariye mu Mujyi wa Paris Igitangazamakuru kigenga kiri mu bya mbere bikomeye mu Bubiligi kizwi ku izina rya "RTL TVI" yagize icyo avuga, nyuma y’urugendo rw’amahoro rwakozwe n’imbaga yari igaragiye abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bagera kuri 20.
Christophe Giltay mu isesengura akora mu kiganiro yise "Champs Elysées" yagize ati: « Nubwo Miliyoni zirenga ebyiri zahuye zikifatanya kurwanya iterabwoba n’ubugome bwakorewe Abanyamakuru ba ‘Charlie Hebdo’, Abapolisi n’Abayahudi, ikibazo nticyashize.
Akomeza avuga ko ubu Perezida François Hollande na Guverinoma ye bagiye guhagurikira kurwanya no guhashya abo bagizi ba nabi hagakoreshwa amafaranga menshi kuko ari ngombwa, ntabwo rero kubera uru rugendo rwahuruje imbaga ya benshi u Bufaransa buhise buba igihugu cy’igitangaza ahubwo ubugome bwakorewe mu Bufaransa hicwa inzirakarengane, butumye habaho gutekereza ejo hazaza kurushaho.
Christophe Giltay akomeza avuga ko abanyamakuru biswe bazize ko mu kazi ka bo batungaga urutoki ahababaza, ati: “Ikibabaje ni uko hano ku isi hari benshi batabasha gusesengura ubutumwa bw’abo banyamakuru mu nyandiko n’amashusho ya bo, abo bakaba ari injiji, abagome, abicanyi babi b’ibicucu n’ibindi.
Mu mateka y’u Bufaransa habayeho Ingendo nk’izi nyinshi (Manifestations) zari iz’intsinzi, ariko urwabaye ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama ntabwo ari instinzi y’urugamba rw’iterabwoba no kwica inzirakarengane, Christophe Giltay arangiza agira ati: “… Ahubwo ubu urugamba niyo rugitangira.”
Urugendo rwabereye i Paris mu mpera z’icyumweru, ni rwo rwa mbere mu mateka y’u Bufaransa ruhuje abantu benshi cyane kariya kageni.



















TANGA IGITEKEREZO