00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM irakomanga! Amafoto ya Kigali mu myiteguro ya nyuma

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 9 June 2022 saa 06:49
Yasuwe :

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza, CHOGM, iteganyijwe mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

Mu mfuruka zitandukanye z’Umujyi wa Kigali hari gukorwa imirimo ya nyuma yo kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda izifashishwa muri iyi nama mu kugabanya umubyigano mu muhanda ndetse no kurimbisha ibice bitandukanye.

Ni ibikorwa bigaragarira amaso y’abagenda umujyi ndetse birakorwa ijoro n’amanywa ngo itariki inama itazangiriraho izasange buri kintu cyose kiri ku murongo.

Ku badaherutse mu Mujyi wa Kigali rwagati ubu hatangiye gutakwa ibyapa bitanga ikaze ku barenga 5000 bazitabira CHOGM no kwerekana ko igihugu cyiteguye kuyakira. Biri kuva mu mujyi kugera kuri Kigali Heights.

Nubwo bimeze bityo, ku rundi ruhande hari ibikorwaremezo bikiri kubakwa byiganjemo imihanda iri muri Kacyiru, Kicukiro ndetse n’ibirimo ikiraro cya Nyabugogo.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yabwiye RBA ko hari imirimo yakozwe mu kwitegura CHOGM ndetse igikomeje.

Yagize ati “Hari imihanda yubatswe mu Mujyi wa Kigali, turanakangurira abaturage kumenya kuyikoresha mu buryo bwo kugabanya umubyigano w’imodoka.’’

Ibikorwaremezo biri kubakwa biri mu mushinga mugari w’Umujyi wa Kigali wo kubaka imihanda y’ibilometero bisaga 200 mu myaka ine.

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga hatekerejwe ku mihanda yihutirwa yakwifashishwa mu gihe cya CHOGM; icya kabiri kizatangizwa nyuma yayo.

Dr Mpabwanamaguru ati “Imihanda iri mu cyiciro cya mbere twashyizemo iyihutirwa izadufasha kugabanya umubyigano w’imodoka mu mujyi. Ni iyo twabonye yakoreshwa kuko twatangiye umushinga tubona ko hari inama iteganyijwe. ’’

Mu gihe hasigaye iminsi 11 ngo CHOGM itangire, biteganyijwe ko hari izindi nama zizayibanziriza ku buryo urebye iminsi isigaye ari mike cyane, ugereranyije n’aho ibikorwa bimwe na bimwe bigeze byubakwa.

Abaturage bo muri Kigali bagaragaje impungenge ko imirimo izaba itarasozwa bakurikije iminsi isigaye. Batanze inama zo kongera imbaraga zidasanzwe kugira ngo inozwe.

Dr Mpabwanamaguru yashimangiye ko imihanda iri kubakwa igihe cy’inama kizagera yaruzuye.

Ati “Imihanda myinshi dufite haba uwa Kacyiru [unyura munsi y’ahazwi nka Minisiteri] n’uwa Kimicanga [ugera kuri Ambasade ya Amerika] biri kurangira, hamwe na hamwe hari ibice byamaze gushyirwaho kaburimbo. Mu matariki 10 na 11, kaburimbo izaba yarangiye ku buryo ibikorwa byo gutera ubusitani n’ibindi bizakorwa ku wa 12-14 [Kamena 2022].’’

“Turizeza ko ibikorwaremezo [imihanda] bizakoreshwa kandi imihanda icaniwe.’’

Abaturage baturiye ahari kubakwa imihanda na bo basabwe kwihutisha ibikorwa byo kuvugurura inzu zabo no kuzisiga amarangi, zikamera neza.

Umuvugizi wa Sosiyete Sivile, Dr. Nkurunziza Joseph Ryarasa, yavuze ko ibyakozwe ari byinshi ariko hakiri ibikeneye kunozwa kugira ngo Kigali ikomeza kugana ku rwego rw’imijyi igezweho.

Ati “Abaturage bakwiye kwigishwa ku buryo batazatungurwa. Hakenewe kujyaho ubukangurambaga bukomeza bubabwira ko isuku ikwiye guhoraho atari iyo guharirwa igihe cy’inama gusa.’’

  Utuzu tw’abagenzi turi gukorwaho imirimo ya nyuma

Umuhanda uva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ugana mu Mujyi rwagati uri kubakwaho utuzu 20 abagenzi bazajya bugamamo bategereje imodoka.

Utu tuzu tuzwi nka ‘Smart Bus Shelters’ nitwuzura tuzaba dufite internet, uburyo bwo kwamamaza ndetse tunatanga amakuru ashobora gufasha abagenzi kumenya aho imodoka zigeze.

Dr Mpabwanamaguru yavuze ko muri CHOGM hari ibizaba bitarashyirwamo ariko bizagenda byongerwamo.

Ati “Ibisabwa byose ngo ibe igezweho bizaba bitarimo [muri CHOGM] ariko buzakoreshwa, butange amakuru mu bijyanye no kwamamaza.’’

“Muri iki cyumweru hagiye gushyirwamo imbaraga ngo tubashe kuzura. Turashaka ko buriya bwugamo buzubakwa mu mujyi wose ku buryo uzajya uba uburimo azajya aba azi busi igiye kuza, imyanya iyirimo n’ibindi.’’

  Ikiraro cya Nyabugogo n’icya Kicukiro mu mirimo ya nyuma…

Ibiraro bibiri birimo icya Nyabugogo n’icya Kicukiro Centre biri mu bikorwaremezo biri kubakwa ndetse bishobora gukoreshwa muri CHOGM.

I Nyabugogo, hari gukorwa imirimo ya nyuma ndetse ku wa 7 Kamena 2022 ni bwo imirimo yo kumena béton y’icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga yakozwe. Ubu hari kubakwa igice kiri hafi yo ku Mashyirahamwe kuko icyo hafi ya Gare ya Nyabugogo cyo cyarangiye.

Iki kiraro cyubatswe mu gucubya ibyago byaterwaga n’amazi ava muri ruhurura ya Mpazi, agasenyera abaturage, akanatwara imodoka.

Dr Mpabwanamaguru yijeje ko nibura mu minsi 14 gishobora gutangira gukoreshwa ashingiye ku bwoko bwa sima buzakoreshwa.

Ati “Icyo gihe hashobora gutangira kunyuraho imodoka zitaremereye. Ikoreshwa ry’ikiraro rizagendera ku bizava muri laboratwari harebwa ubukomere bwacyo.’’

Dr Mpabwanamaguru yasobanuye ko iyo hamenwa béton hari impagararizi (sample) zifatwa zikajyanwa muri laboratwari nyuma y’iminsi irindwi hakabaho kumanyura béton kugira ngo barebe ubukomere bwayo, nyuma y’indi minsi bakamanyura ikindi gice gutyo gutyo. Ibi ni byo bizagenderwaho hagendwa ubwoko bw’urujya n’uruza ruzakorerwa ku kiraro cya Nyabugogo.

Ku rundi ruhande, ku Kicukiro na ho hari kubakwa ikiraro cyitezweho kugabanya umuvundo w’imodoka ndetse n’imihanda y’aho kiri yaraguwe.

Imirimo yo kuyubaka irarimbanyije ndetse uva Kicukiro Centre ugana Sonatubes watangiye kumenwamo kaburimbo mu gice cyawo kinini.

Uretse imihanda n’ibiraro hari no gushyirwa ingufu mu kuvugurura inzu ziyituriye, gusiga amarangi no kurimbisha uduce twagizwe Car Free Zone nk’i Nyamirambo na Gisimenti i Remera.

Mbere ya CHOGM, mu Biryogo n’i Remera hazubakwa ubwiherero rusange buzajya bufasha abahatemberera ndetse mu cyumweru buzaba bwuzuye.

Ibyapa bitanga ikaze muri CHOGM byatangiye kumanikwa muri Kigali

Ibyapa biteguza CHOGM byatangiye gushyirwa ku mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali rwagati
Birerekana ko CHOGM ya 2022 izakirwa n'u Rwanda
Urujya n'uruza n'umubyigano w'ibinyabiziga uboneka mu bice bitandukanye ushobora kugera ku iherezo ubwo imihanda mishya iri kubakwa izaba yuzuye
Mu muhanda wa Sopetrade hafi y'inyubako y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize, RSSB, harimbishijwe mu buryo bubereye kwakira inama
Muri Rond Point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati hashyizwe amatara ayicanira mu masaha y'ijoro
Muri iyi rond point hatewe ubusitani ndetse bwamaze gufata neza
Ibi byapa biranga ahantu hatandukanye hafite izina mu Mujyi wa Kigali
Mu Mujyi wa Kigali rwagati hashyizwe ibyapa byerekana amerekezo atandukanye

I Nyabugogo imirimo irarimbanyije

Nta gihindutse, iki kiraro gishobora gutangira gukoreshwa n'imodoka nto mu byumweru bibiri
Imirimo yatangiye kwihutishwa, ku wa 7 Kamena 2022 hitegurwaga kumena béton ahari kubakwa icyiciro cya kabiri cy'Ikiraro cya Nyabugogo
Imirimo yo kubaka igeze mu cyiciro cya nyuma. Iki kiraro kizuzura hakoreshejwe akabakaba miliyari 2 Frw
Umuhanda wo kwa Mutangana ukomeza ugana kuri Poids Lourd na wo warasanwe bundi bushya, ubu ni nyabagendwa
Aho umuhanda uherereye ni mu gace kari mu dukorerwamo ubucuruzi buciriritse mu Mujyi wa Kigali
Umuhanda wo kwa Mutangana na wo uri mu yubatswe mu mushinga w'Umujyi wa Kigali
Mu kubaka, ahamaze kuzura hagendaga hakorwa isuku kugira ngo hamere neza

  Umuhanda uva Kimicanga ugana Kacyiru na wo uri gukorwa

Umuhanda wa Kimicanga-Kacyiru uhura n'uva mu Mujyi Rwagati ahazwi nka Sopetrades ukomeza ku Kimihurura na Kigali Convention Centre
Umuhanda wa Kanserege ku Kacyiru watangiye gukoreshwa, hari gukorwa imirimo ya nyuma
Abakozi barakora amanywa n'ijoro bashaka gusoza imirimo yo kubaka
Ku muhanda wa Kimicanga hari gukorwa imirimo ya nyuma yo kubaka n'ahazanyurwa n'abanyamaguru
Umuhanda uva Kimicanga, ukanyura ku rusengero rw'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ku Kacyiru na wo uri gutunganywa bwangu
Ku Kimicanga hari ahamaze gushyirwamo kaburimbo
Ku Kacyiru ahubakwa imihanda, hanazamurwa inkuta zizafasha mu koroshya uburyo ibungwabungwa
Iyo umanuka uva mu Kanserege ugana mu Kimicanga, ni aho imirimo yo kubaka umuhanda igeze

  Ahahoze Gare ya Kacyiru na ho hashyizwemo umuhanda mushya

Umuhanda ugana ahahoze hari amarembo yinjira muri Gare ya Kacyiru
Ahahoze Gare ya Kacyiru hari kubakwa imihanda mishya
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yatanze icyizere ko iyi mihanda izaba yamaze kuzura mbere ya CHOGM
Uyu muhanda uzanyura munsi ya Kacyiru ahazwi nka 'Minisiteri'
Abakozi bashyizwe mu mihanda ngo bakore amanywa n'ijoro
Ku Kacyiru harashyirwamo kaburimbo vuba bidatinze
Ahamaze kuzura, hahita haterwa ubusitani buzaba bukikije imihanda
Imashini ziri kwifashishwa mu kwihutisha imirimo y'ubwubatsi
Ku Kacyiru Minisiteri hari igice cyatangiye kumenwamo kaburimbo

  I Kigali hari kubakwa utuzu 20 abagenzi bazajya bategeramo imodoka

Utuzu abagenzi bazajya bagenda bgamamo turi kubakanwa ingoga kugira ngo twuzure bwangu
Aka kazu kubatswe imbere ya Kigali Heights
Hanashyizwemo amakaro kugira ngo turusheho gusa neza
Utuzu turi Kimicanga ahazwi nka La Colombière, twatangiye gusigwa amarangi
Utu tuzu biteganyijwe ko tuzuzura mu cyumweru kimwe

  Car Free Zone ya Biryogo yatangiye gukenkemurwa

Muri aka gace hagiye no kubakwa ubwiherero rusange mu gufasha abahasohokera
Ibitaro byigenga, MBC Hospital, biherereye mu Biryogo ho mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge byegereye agace ka Car Free Zone. Uwagira ikibazo yakwihutanwa hafi. Hepfo y’aka gace hari n’Ikigo Nderabuzima cy’ahazwi nko kwa Nyiranuma
Inyubako ikoreramo Ecobank i Nyamirambo iri kuvugururwa hongerwa umubare w'amagorofa ayigize
Abaturage bagenda bubaka, banasiga amarangi kugira ngo aho bakorera hagaragare neza
Kuri Maison Tresor i Nyamirambo uhanyura ugana muri Car Free Zone mu Biryogo
Mu Biryogo na ho hari kubakwa inzu zigezweho zijyanye n'aka gace
Abafite ubucuruzi muri aka gace bose babukereye
Car Free Zone ya Biryogo ibereye ijisho
Mu gukora isuku banakoropa ahasizwe amarangi mu Biryogo mu Gace kahariwe abanyamaguru

  Ikiraro cya Kicukiro Centre n’imihanda igikikije birubakanwa ingoga

Mu Karere ka Kicukiro imirimo irakorwa ubutitsa. Kubaka iki kiraro bizatwara miliyari 6 Frw
Uyu muhanda uva Kicukiro Centre ugana Sonatubes
Ikiraro nikimara kuzura ndetse imihanda igikikije yatunganyijwe, kizaba kibereye ijisho
Muri Kicukiro hari ahari gukorwa imirimo ya nyuma
Ni ikiraro kiri kubakwa imbere y’isoko rya Kicukiro. Hari aho giteye nk’ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rifite umuhanda hejuru no hasi ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya bica hasi, ibindi bikanyura hejuru
Imbere y'Isoko rya Kicukiro Centre ni uko imirimo iri gukorwa
Ikiraro cya Kicukiro cyatangiye gukoreshwa
Abaturage batangiye kuvugurura imbere y'inyubako zayo
Kigali iri mu myiteguro ya nyuma yo kwakira CHOGM
Hari ahamaze kuzura kaburimbo, hari gutunganywa ahazaterwa indabo
Uyu muhanda wari usanzwe ubamo umuvundo w’imodoka kubera ubuto bwawo, watangiye kwagurwa ndetse igice gituruka Gahanga cyararangiye, n'icya Kicukiro Centre na Sonatubes kirakorwaho imirimo ya nyuma
Umuhanda ubu ni nyabagendwa, urakoreshwa mu gihe hakiri imirimo ya nyuma iri gukorwa
Mu nyungu ziri mu kubaka ibikorwaremezo ni uko hari n'ababiboneramo imirimo
Imashini ntiziva mu muhanda, zirakoreshwa ubutaruhuka
Nyuma yo kubaka iyi mihanda, igomba no guhita icanirwa ku buryo umutekano w'abayikoresha uba wizewe
Inzu ziri ku muhanda wa Kicukiro Sonatubes ugana Centre ziri kuvugururwa bijyanye n'igihe

  Isuku mu mihanda n’aho abantu batuye yahawe umwihariko

Ku bipangu biri ahantu hatandukanye hari gusigwa amarangi abereye ijisho
Abaturage na bo bari kuvugurura ibipangu byabo
Ibikorwa byo gusukura imihanda no kuyikubura irakomeje umunsi ku wundi
Indabo na zo zirakorerwa umunsi ku wundi
Na we urabibona! Isuku ni yose mu mihanda ya Kigali
Umuhanda wa Kimicanga ugana Kimihurura ku Kabindi umaze igihe utunganyijwe
Umuhanda uva ku Kinamba ugana ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru waraguwe

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages