Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, nibwo hasinywe amasezerano yo kwemera uru rugaga rufite abanyamuryango bagera hafi kuri 300. Kwinjira muri aya mahuriro harimo inyungu nyinshi zirimo; gusangira ubumenyi, gukorana imishinga n’indi mikoranire na bagenzi babo mu bihugu bitandukanye.
Abagenamigambi ry’imijyi n’ibyaro ni rumwe mu nzego zifasha mu ikorwa ry’ibishushanyo mbonera byo mu nzego zitandukanye n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo kugira ngo hatagira urwego rusigara inyuma.
Urugero nk’ibishushanyo mbonera by’ubuhinzi, ubwikorezi, imyubakire, amazi, ubukerarugendo, gufasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe biterwa n’ubwiyongere bw’imiturire y’abantu.
Umwe mu bagenamigambi ry’imijyi n’ibyaro Evariste Nsabimana Barahira, yabwiye IGIHE ko ukurikije ubwiyongere bw’abaturage n’uruhare abaturage bagira ku butaka, ari yo mpamvu Leta ifatanyije n’urugaga n’izindi nzego bategura neza uburyo abaturage batura ku butaka buto ari benshi kandi bigakorwa mu buryo bunoze hubahirizwa gahunda ya NST1 n’ibishushanyo mbonera biba byarakozwe.
Yakomeje avuga ko kuba urugaga rwabo rwinjiye mu mahuriro mpuzamahanga ari amahirwe akomeye yo gukorana na bagenzi babo mu gusangira ubunararibonye.
Ati “Tuzahura tuganire dusangire ubumenyi, tuzakorana amasoko, dufashanye kubaka ubushobozi. Hari amasoko aba ari ku rwego mpuzamahanga ugasanga nta bunararibonye ufite ariko mugenzi wawe akaba abufite”.
U Rwanda ni igihugu gifite abaturage benshi bihuta cyane mu gutura mu mijyi ndetse rufite intego yo kuba mu cyerekezo 2050 abaturage 70% bazaba batuye mu mijyi bavuye kuri 18.4% bahari uyu munsi. Kuri ubu hari Umujyi wa Kigali, imijyi itatu iwugaragiye; Bugesera, Rwamagana na Muhanga, imijyi ya kabiri umunani n’indi y’uturere.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’imitunganyirize y’imijyi n’ibyaro mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’ Imikoreshereze y’ubutaka, Protais Mpayimana, avuga ko kwinjira mu mahuriro mpuzamahanga bizatuma abagenamigambi bagira uruhare rukomeye mu cyerekezo cy’igihugu.
Ati “Iyo mijyi yose kugira ngo izazamuke nta kajagari kavutsemo, ifite igenamigambi, igishushanyo mbonera igenderaho gifatika birasaba ko tubona abafite ubumenyi mu igenamigambi ry’imijyi. Dukeneye gusangira ubunararibonye n’indi mijyi yateye imbere.”
Mpayimana yakomeje avuga ko abagenamigambi b’imijyi bazaboneraho kongera ubumenyi mpuzamahanga kuko bazajya basangira ubumenyi n’ibihugu bitandukanye yaba ibyo muri EAC na Commonwealth, mu bijyanye n’igenamigambi ry’imijyi.
Ati “Ni ngombwa ko urugaga rukorana n’abandi, hari imijyi yateye imbere ikagira urwego igeraho, mu gusangira ubunararibonye n’ibihugu bitandukanye bizabongerera ubumenyi barusheho kunoza igenamigambi ry’imijyi yacu”.
Abagenamigambi ry’imijyi bafasha mu gukora ibishushanyo mbonera birinda abantu gutura mu kajagari, gukora inyigo zishyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera n’ibindi bigira uruhare mu iterambere rusange.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko kimwe mu bizatuma imijyi yo mu Rwanda itera imbere ndetse n’iyo muri Afurika y’Iburasirazuba, ari uko habaho ingaga z’abagenamigambi ry’imijyi n’ibyaro zihamye, zungurana ibitekerezo umunsi ku wundi, zirebera hamwe ibibazo by’imikoreshereze n’imicungire y’umutungo kamere w’ubutaka kugira ngo ubwiyongere bw’abaturage n’ibikorwa bitaba ikibazo ku mutungo kamere usanzwe kandi wo utiyongera.
Yavuze ko uru rugaga ruzafasha umujyi wa Kigali n’uturere kugira abagenamigambi bafasha mu iterambere by’umwihariko no kugira ngo ibishushanyo mbonera by’imijyi n’uturere bibashe gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Icyagiye kigaragara ni uko ibishushanyo mbonera bikorwa bigenda bibura ikurikirana bikorwa kuko usanga inzego zibanze zifite ibyuho byo kugira abagenamigambi ry’imijyi babyize kandi bafite urugaga bibumbiyemo n’abandi bunguranamo ibitekerezo ku rwego rw’igihugu n’akarere”.
Dr Mpabwanamaguru yavuze ko ari intambwe ikomeye mu kubaka ubushobozi, kwigiranaho no guha icyerekezo igenamigambi ry’imijyi mu Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Commonwealth na EAC.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Eng. Patricie Uwase, asanga kwaguka kw’ingaga zikora imyuga itandukanye bizafasha mu kugera ku miturire irengera ibidukikije.
Ati “Kubyagura tukajya kuri Commonwealth biduha imbaraga zisumbuyeho kuko iyo muganiriye n’abantu baturutse hirya no hino mumenya ibibazo muhura nabyo, uburyo bo babyitwayemo cyangwa na bo bakabigiraho tugakomeza kuganira no guteza imbere imijyi”.
Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’abagenamigambi ry’imijyi n’ibyaro muri Commonwealth (CAP), Kelley Moore, yavuze ko bigendanye n’umuvuduko imijyi igenda yiyongeraho muri Afurika y’Iburasirazuba, ari ingenzi cyane gusangira ubumenyi, ibikoresho hagati y’abagenamigambi kugira ngo imiturire ibe iyidaheza, itekanye, irambye kandi irengera ibidukikije.
Urugaga rw’abagenamigambi ry’imijyi n’ibyaro ruvuga ko rushyize imbere kuzakorana n’abaturage mu itegurwa ry’ibishushanyo mbonera, bitume babigiramo uruhare, bahugurwe ku ishyirwa mu bikorwa ryabyo kugira ngo bibyare umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!