Mu gihe u Rwanda rurimo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM, ibigo byinshi byabonye umwanya wo kumurika ibikorwa byabo bitandukanye.
Ni imurikabikorwa rigaragaramo ibigo bikomeye byo mu Rwanda nka Bank of Kigali Plc, Equity Bank, ibigo by’ikoranabuhanga nka Zipline na Zora Robotics, RwandAir, ikawa y’u Rwanda n’ibindi byinshi.
Muri izi nganda zirimo kumurika ibyo zikora kandi harimo Ikigo CFAO Motors Rwanda giteranyiriza mu Rwanda imodoka za Volkswagen, kirimo kumurika imodoka ya Teramont, imwe mu zihateranyirizwa igura miliyoni 51 Frw.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri icyo kigo, Mugabo Jean Luc, yavuze ko CHOGM ari amahirwe yo kwereka abanyamahanga ibyo bakorera mu Rwanda, bakabona imodoka zihateranyirizwa n’ibiciro.
Yagize ati "Ni ukubereka ibyo dukora, kugira ngo abashoramari nibatangira gukora cyane cyane bakeneye imodoka, babe bazi ko hari uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda, kandi ibiciro bidakanganye, kugira ngo banazitinyuke."
Yavuze ko uretse iyi modoka ya Teramont bari kumurika ishobora gutwara abanyacyubahiro, bafite n’izindi za Pick-up zo mu bwoko bwa Amarok zishobora kujyana abantu mu byaro no mu misozi.
Uru ruganda runafite amavatiri akoreshwa cyane cyane mu mihanda myiza yo mu mujyi ya Polo na Passat, kandi ugasanga ntabwo zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwabangamira umuguzi.
Mugabo yakomeje ati "Iyi CHOGM ni amahirwe ku bashoramari bahari n’abataraza, n’abashyitsi bazagenda bavuga ko twabonye ahantu, ni hake muri Afurika bateranya imodoka, benshi bagurisha imodoka ziza ziteranyije, turi mu bihugu bike muri Afurika tubikora."
Abijuru Jeannette we akorera Ikigo Tube Heza cyamenyekanye nka EarthEnable gikorera mu Rwanda, Uganda na Ethiopia.
Gitanga serivisi zo kubaka pavoma (pavement) zo mu nzu, cyifashishije ibikoresho biciriritse, aho kuba sima imenyerewe, kikifashisha laterite, umucanga n’ibumba, bisigwaho amavuta atuma amazi adashobora kwinjiramo hasi ndetse akoroshya kuhakorera isuku.
Ni uburyo bufasha cyane abatuye mu byaro kuba heza, bakirinda ivumbi mu nzu, bakanirinda indwara zishobora gushamikiraho.
Yakomeje ati "Pavoma yacu irahendutse cyane, sima uba usanga nka metero kare imwe ari 7500 Frw, mu gihe iyacu twakoresheje ibikoresho umukiliya afite hafi ye, tukamuha amavuta asiga hejuru, ni 2500 Frw."
Abijuru avuga ko mu Rwanda bakorera mu turere 20, aho bamaze kubaka inzu zisaga ibihumbi 14.
Yakomeje ati "Muri CHOGM dufite amahirwe menshi kubera ko tuzaba twerekana buryo ki Abanyarwanda dushobora kuba twakubaka pavoma nziza, kandi itaduhenze, murabizi ko mu gukora sima hari imyuka imye ishobora kwangiza ikirere."
"Muri iyi nama ya CHOGM rero twiteze kuzabona abantu bashobora kuza bagafatanya natwe, bakadufasha kuba twajyana ibikorwa byacu hanze, turifuza kuba twagera ku Isi hose kugira ngo ikibazo cy’umwanda mu nzu kibe cyacika, ku buryo abantu barwara impiswi bazacika burundu."
Muhizi Deexon washinze urubuga yise IGITREE, na we arimo kumurika ibyo akora.
Ubu ni uburyo bushobora gufasha abantu baburanye kongera guhura ndetse nk’abantu bashobora gufata ibipimo ndangasano (DNA), bishobora gushyirwa muri ubu buryo bigafasha abantu kumenya ibisekuruza bwabo, nk’igihe baba bataziranye.
Ati "Uru rubuga rushobora kubafasha kumenya abo ari bo, mukaba mutanashakana n’abo mukomoka mu muryango umwe."
Muhizi yavuze ko CHOGM ari uburyo bushobora gutuma ibyo akora birushaho kumenyekana, kubera ko nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) cyangwa Ikigo Mpuzamahanga gifasha Abimukira (IOM) bishobora kwifashisha ubu buryo.
Mu bindi bikorwa birimo kumurikwa kandi harimo Urubuga O’Genius Panda, rufasha abanyeshuri batandukanye kubona amasomo bakeneye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umwe mu bashinze O’genius Priority Ltd, Christian Rutayisire cyubatse ubu buryo, yavuze ko kuri iri koranabuhanga abanyeshuri babonaho amasomo bakeneye, ajyanye n’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.
Yagize ati "Dutegura amasomo ajyanye n’ibyo abantu bashobora gukorera muri laboratwari, ni ukuvuga nk’ibigo bitabasha kubona uburyo byubaka laboratwari za siyansi, bakabona amasomo bashobora kwifashisha muri mudasobwa, bakiga ayo masomo abandi bashobora kubonera muri laboratwari."
"Ibyo bikaba bigabanya inzitizi z’ibigo bitabasha kugera ku masomo runaka kubera ubushobozi bukeya. Tuba dufite n’imyitozo abanyeshuri bigiraho, nk’urugero mu mwaka wa 2021, mu kizamini cya Leta, mu banyeshuri bahembwe n’igihugu, muri batatu ba mbere, babiri bakoreshaga urubuga rwacu rwa O’Genius Panda."
Kuva mu 2018 ubwo batangiraga, bakorana na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo REB, kugira ngo amasomo ashyirwa kuri uru rubuga ahuzwe n’ibikeneye mu mashuri.
Ku ikubitiro uru rubuga rwatangiye rukoreshwa mu mashuri 100, ndetse ubu abanyeshuri bakoresha uru rubuga baturuka mu mashuri asaga 600. Amasomo abaho ategurwa n’abarimu babigize umwuga.
Yavuze ko CHOGM ari amahirwe adasanzwe kuba babasha kumurika ibyo bakora mu bihugu 54.
Yagize ati "Byerekana ubushobozi dufite hano mu gihugu bwo kuba twakwishakira ibisubizo, n’abashyitsi badusuye babasha kubona ibikorwa byacu, bakaba banashora imari mu byo dukora, tukaba twagirana ubufatanye tukareba ko twakorera n’ahandi hareze no mu Rwanda."
Biteganyijwe ko iyi nama ya CHOGM 2022 izasozwa ku wa Gatandatu.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!