00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHUB: Abarwayi bazirikanye umunsi mpuzamahanga wabo bagaragaza ko bakinyotewe n’impinduka muri serivisi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 March 2017 saa 08:03
Yasuwe :

Abivuriza ku bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda bya Butare, CHUB, bifatanyije n’abakozi b’ibitaro ndetse n’abarwaza babo bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi, bishimira byinshi byagezweho mu Rwanda muri serivise z’ubuzima, ariko bagaragaza ibyifuzo kubitagenda neza uko bikwiye.

Kuzirikana uyu munsi ngarukamwaka wahariwe abarwayi byaranzwe n’ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya Misa, abarwayi bagaragaza akanyamuneza ndetse bavuga ko umunsi nk’uyu ari ingirakamaro kuri bo kuko bahawe n’impano zitandukanye.

Bamwe muri bo baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bishimira byinshi byagezweho mu Rwanda muri serivise z’ubuzima, nk’uburyo ikiguzi cy’imiti no kwivuza gisigaye kibanogeye bitewe na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Gusa bavuze ko bifuza ko hashyirwa ingufu no mu mitangire ya Serivise kuko hari ubwo itihuta bigatuma hari abarwayi batinda mu bitaro kandi bitakabaye ngombwa, ikibazo bahuza n’ubuke bw’abaganga.

François Xavier umaze icyumweru aharwariye yagize ati “Turifuza ko hakongerwa umubare w’abaganga kugira ngo tujye tuvurwa mu munsi mike, dutahe tutamaze iminsi myinshi mu bitaro, kuko iyo dutinzemo bituma amafaranga ducibwa yiyongera kandi bitakabaye ngombwa”.

Josephine Twagiramaliya nawe ati “Iyo umuntu yiriwe aryamye mu bitaro atari kuvurwa, amafaranga bazamuca ariyongera, kandi muganga abonetse akamuvura yataha akajya mu rugo. Twifuza ko bakongera abaganga kuko bigaragara ko bakiri bake cyane”.

Abivuriza muri CHUB n’abarwaza babo bavuga ko nanone ikibazo cy’abaganga bakiri bake kigira ingaruka ku mitangire ya Serivise, kuko haba ubwo bageze ku mukozi w’ibitaro yananiwe akabaha serivise itanoze.

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi muri CHUB, Alfred Kagame, yavuze ko Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bakora ibishoboka byose kugira ngo abarwayi bahabwe serivise nziza, agira nicyo avuga ku kibazo cyagaragajwe cy’ubuke bw’abaganga.

Kagame ati “Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kiri rusange ntabwo ari hano gusa, kandi mu by’ukuri Leta iri kucyitaho, abaganga dufite mu gihugu bari kugenda baba inzobere, Leta ntabwo izirikana kongera abaganga gusa, ahubwo inazirikana kongera umubare w’abaganga b’inzobere. Nyuma y’umwaka umwe abarangije kwiga ubuganga ku rwego rw’ibanze basabwa gukomeza kandi Leta ikabibigisha”.

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko kugeza ubu bafite abaganga b’inzobere bagera kuri 40, n’abaganga basanzwe 230, ubariyemo n’abandi bakozi ibi bitaro bikoramo abarenga gato 470.

Ni mu gihe ku munsi CHUB yakira abarwayi bari hagati ya 260 na 270, baturuka mu bitaro 15 by’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi, washyizweho na Papa yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992, ukaba wizihizwa ku rwego rw’Isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare.

Abarwayi bavuga ko bakinyotewe no kubona serivisi nziza
Abarwayi basuwe barahumurizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages