00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHUB: Umubyeyi wibarutse abana bane, babiri bakitaba Imana aratabaza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 May 2017 saa 08:40
Yasuwe :

Umubyeyi witwa Epiphanie Nyiraminani ukomoka mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza yabyaye abana bane b’impanga ariko kubw’ibyago babiri muri bo bakaba bamaze kwitaba Imana.

Uyu mubyeyi yabyariye ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB ahagana saa sita zo kuri iki Cyumweru taliki ya 30 Mata 2017, abyara abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko yabyaye abazwe, abana bane bavuka bameze neza ariko batagejeje igihe kuko bavukiye amezi agera ku mumani. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko abahungu babiri muri bo bamaze kwitaba Imana kubera uburwayi.

Gusa ngo abandi babiri basigaye bakomeje gukurikiranwa n’abaganga kuko bari mu byuma bashyiramo abana bavutse batagejeje igihe kandi hari icyizere ko bashobora kubaho.

Umubyeyi aratabaza abagira neza

Epiphanie Nyiraminani wabyaye abo bana yari asanzwe afite abandi bana batatu, ariko we n’umugabo we bugarijwe n’ubukene. Bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona inka yo korora bakajya babona ifumbire n’amata y’abana.

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko aribwo buri kumufasha muri byose kuko nta bushobozi afite. Bityo abagiraneza bakaba basabwa gufasha uyu mubyeyi uko bashoboye.

Amafoto: Nyiraminani yibarutse abana bane, muri bo abahungu babiri bamaze kwitaba Imana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages